Dore ubudasa bwa GLES  mu guhuza abifuza kwiga hanze y’u Rwanda na Kaminuza bashaka kwigamo

Ikigo Global Linked Education services [GLES] kiravuga ko Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze badakwiye kugira impungenge izo arizo zose , kuko imbogamizi bahuraga nazo zo gushaka za Kaminuza bigamo zabonewe umuti urambye.

Kuri ubu  GLES ihuza Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze ikabashakira za Kaminuza nziza mu Burayi, Amerika na Canada ndetse no muri Aziya, ikabashakira ibyangombwa byose bisabwa birimo ahari amashami bifuza, visa, uburyo bwo kwishyura bworoshye, uburyo bwo gucumbika n’ibindi byari bisanzwe bigoye.

Ibi GLES ibibasha kuko hari za Kaminuza ziri muri ibi bihugu ikorana nazo hafi mu myaka 10 ishize ku buryo bwo korohereza Abanyarwanda bashaka kuzigamo bakabona ibyangombwa n’ibindi biborohereza kwigayo batavunitse.

Abanyeshuli barenga 400 bakaba barabonye uburyo bwo kwiga hanze binyuze muri iki kigo.

Benshi mu bagana iki kigo bashimangira ko GLES yabashije gukuraho imbogamizi zose zatumaga ushaka kwiga hanze y’igihugu bimugora kubera barusahurira mu nduru bayobyaga ababyifuza bagamije indonke.

GLES ni igisubizo ku buryo kuri ubu ushobora kubona ishuli ryiza nko muri Poland no mu Butaliyani byose byishyuwe ndetse ikindi nuko gihera kuri admission, visa application, airport pick up ndetse n’amacumbi iki kigo gifasha abanyeshuli kubigeraho binyuze muri za Kaminuza bakorana.

Izi nzobere kimenyabose  zinakorana na za Kaminuza zisanzwe ziri ku rutonde rw’izikomeye ku isi kandi umutekano w’abana ukaba wizewe.

Kwifashisha GLES ushaka kwiga hanze y’igihugu, byongera amahirwe n’umutekano ku mwana ujyya kwiga, kuko akurikiranirwa hafi aho yiga, akandikishwa yewe akagabanyirizwa n’ikiguzi cyo kwishyura ishuri mu buryo bufatika ugereranyije n’uko byari bisanzwe mu gihe yabonye partial gusa ikindi cyiza nuko banagufasha kubona full funded scholarship muri kaminuza wifuza mu buryo bworoshye .

Ibi ngo byiyongeraho gufasha umwana kubona ibyangombwa by’urugendo nka Passport na Visa y’igihugu agiyemo ku buryo bumworoheye cyane mbere yo guha.

Niba ushaka ibisobanuro byimbitse ku mikorere n’imikoranire na GLES ndetse na Kaminuza ikorana nazo ziri hirya no hino ku isi wagana aho bakorera mu mujyi wa Kigali I Nyamirambo mu nyubako ya Maison Tresor muri etage ya Kabiri mu muryango wa Kabiri .

Duhamagare cyangwa utwandikire kuri izi aderesi zose zikurikira kugira ngo utangire urugendo rwawe rwo kugera ku nzozi zawe:

  • Phone/WhatsApp: +250792054032
  • Email: gles34@qq.com
  • Website: glesapply.com
  • Social Media: gles_apply_ltd
  • Visit Us: Kigali-Nyamirambo, Maison Tresor, KN115s

Iyi nkuru uyakiriye ute se ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *