Dore impanuka 5 zimaze kwica abantu benshi mu Rwanda mu myaka 14 ishize

U Rwanda ruri mu bihugu icumi bya mbere ku mugabane w’Afurika bimaze kubura abantu benshi bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda , aho rufite impuzandengo y’abantu 29.7 bapfa mu bantu 100 ,000 bakora igendo nkuko tubikesha raporo y’umuryango w’abibumbye yagiye ahagaragara mu mwaka wa 2018 .

Ikinyamakuru Daily Box cyabatunganirije zimwe mu mpanuka zibukwa cyane zahitanye umubare munini w’abantu mu myaka 14 ishize :

1. Impanuka yabaye iya mbere mu gutwara ubuzima bw’abantu benshi mu mateka ni iyabaye ku munsi wejo ku wa kabiri tariki ya 2 / Gashyantare / 2025 ibera mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo ihitana abantu basaga 20 .

2. iyi mpanuka yo yabaye mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2014 aho imodoka ya Toyota Hiacre itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yahitanye abantu basaga 15 ubwo yagera mu gace ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo .

3.Indi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu batari bake mu myaka ishize ni iyabereye ku musozi wa Shyorongi wenda kwinjira mu mujyi wa Kigali aho iyi modoka yabirindutse ikikubita mu kabande , abantu basaga 15 bahita bahaburira ubuzima icyo gihe byari mu mwaka 2017 mu kwezi kwa Gicurasi .

4.Mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 2016 ,ikamyo yakoze impanuka ikomeye nyuma yo kugongana n’imodoka itwara abagenzi ya kompani ya Horizon Express yari irimo abasaga 28 ubwo yageraga i Musambira mu karere ka Kamonyi hanyuma abagera kuri 11 bahita bapfa .

5 . Imodoka yari yikoreye inkwi yagonze inzu ku muhanda wa Kigali – Muhanda hanyuma abantu barindwi barakomereka hanyuma 10 bahasiga ubuzima , iyi mpanuka yabaye mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2020 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *