HomeINKURU Z'AMAMAZA

Dore igisubizo ku banyeshuri batekerwaga imitwe mu gihe bashaka buruse zo mu mahanga

Raporo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] igaragaza ko mu myaka itatu ishize, kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kugera mu kwezi kwa Kamena 2024, rwakoze iperereza ku madosiye asaga 52 y’uburiganya ashyikirizwa Ubushinjacyaha, aho abakekwa 63 bakurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

 Aba RIB yemeza ko bariganyije abagera kuri 111 bababeshya ko bazabashakira amashuri hanze y’u Rwanda, amafaranga yose bariganyijwe akaba ari miliyoni 215,342,705 Frw.

Ni no muri urwo rwego , RIB Ikomeza gusaba abanyeshuri kugira amakenga no kwirinda abatekamutwe babizeza buruse zo kujya kwiga mu mahanga, cyane cyane abakorera kuri internet badafite ibyangombwa n’icyicaro kizwi ndetse batanazwi na leta.

Ushobora guhita wibaza uti ni izihe kampani mu Rwanda zo kwizera nakorana nazo mu gihe nkeneye ubufasha bwerekeye kubyo gukomereza amasomo yange hanze y’u Rwanda ?

Kampani yitwa Global Linked Education Services [ GLES ] ni yo yonyine mu zikorera ku butaka bw’u Rwanda nakurangira iri mu zizewe wakorana nazo mu gihe ukeneye ubufasha bwerekereye kujya kwiga mu mahanga mu byiciro byose by’amashuri waba warasojemo guhera ku mashuri yisumbuye kugeza ku bifuza kujya gushaka impamyabumenyi y’ikirenga .

GLES nka kimwe mu bigo bifite ibyangombwa by’ubuzima gatozi bicyemerera gutanga izi serivisi   gikorana bya hafi na zimwe muri za kaminuza zimaze kubaka izina mu bihugu nk’Ubushinwa , Ubutaliyani , Suwede , Poland n’ahandi hatandaukanye .

Iyi kampani ikorera i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako ya Maison Tresor, etaje ya Kabiri, mu muryango wa Kabiri  ,iyi ikaba imaze kuba kimenyabose mu gufasha abanyeshuri bifuza gukomeza amashuri yabo hanze y’u Rwanda,mu buryo bwo kubaha amakuru yizewe ajyanye nibyo bashaka kwiga kandi ikanabafasha mu buryo bwose bujyanye no gusaba no kubona ibyangombwa bikenewe kugeza ugeze ku masomo.

Abanyeshuri bashaka amakuru cyangwa serivisi z’ubufasha mu bijyanye no kwiga mu mahanga basabwa gusura iki kigo i Nyamirambo cyangwa bakabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo zose bitwa : gles_apply_ltd, aho bazahabwa amakuru yizewe kandi yuje ubunyamwuga.

Bamwe mu bakoranye na Gles amasomo bayageze kure .

Ibi bizabafasha kwirinda abatekamutwe babambura utwanyu ndetse bikabafasha kubona amashuri meza kandi bakiga kuri full funded scholarship [ aho amafaranga y’ishuri n’ibindi nkenerwa biba byishyuwe ijana ku ijana .]

Kampani ya GLES igufasha kubona ibyangombwa byose kugeza ufashe rutemikirere werekeje ku masomo .

Duhamagare cyangwa utwandikire kuri izi aderesi zose zikurikira kugira ngo utangire urugendo rwawe rwo kugera ku nzozi zawe:

  • Phone/WhatsApp: +250792054032
  • Email: gles34@qq.com
  • Website: glesapply.com
  • Social Media: gles_apply_ltd
  • Visit Us: Kigali-Nyamirambo, Maison Tresor, KN115s

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *