HomeOthers

Dore igihe Muheto Divine azagerezwa imbere y’Urukiko kugirango aburanishwe ku byo aregwamo !

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko ku munsi wejo ku wa gatanu tariki ya 31 / Ukwakira ,urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rutangira kuburanisha urubanza ruregwamo uwigeze kuba Miss w’u Rwanda mu mwaka wa 2022, witwa Muheto Nshuti Divine ukurikiranyweho ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo .

Ku i tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha akurikiranyweho ibyo byaha.

Aya makuru yo kugezwa imbere y’ubutabera kwa Muheto amaze guhamywa n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, witwa Faustin Nkusi wemeje ko y ko uru rwego abereye umuvugizi rwamaze kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro dosiye iregwamo uyu mukobwa wigeze kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda mu mwaka wa 2022 .

Aho yagize ati : “Dosiye yamaze gushyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ndetse iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, riteganyijwe ejo [ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024].”

Abajijwe ku bijyanye nuko uyu nyampinga yakurikiranwa ariko atari mu maboko y’ubugenzacyaha , Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface; ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya Tele 10, kuri uyu wa Gatatu, ACP Rutikanga yavuze ko kuba Miss Muheto yakurikiranwa afunze cyangwa ari hanze, bizagenwa n’Ubushinjacyaha .

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga akaboko k’ubutabera nyuma yo kugonga ; kandi nkaho ibi bidahagije uyu mukobwa wigeze gutorwa nk’uwahigaga bagenze be mu buranga ku urwego rw’igihugu mu cyahoze ari ‘ MISS RWANDA’ ngo ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *