FootballHomeSports

Dore icyo Gen.MK Mubarakh MUGANGA yaganirije abasore ba APR FC mbere yo gucakirana na Pyramids

Gen.MK Mubarakh MUGANGA usanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yasuye APR FC mu myitozo ibanziriza iya nyuma yo kwitegura umukino uzayihuza na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri ryo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo [TOTAL CAF CHAMPIONS LEAGUE].

Ni imyitozo yakorewe muri Stade Amahoro kuri uyu wa kane tariki ya 12/9/2024, ari na ho uwo mukino uzabera kuwa gatandatu tariki ya 14/9/2024 guhera saa kumi n’ebyiri.

Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose barimo n’abari baragiye mu nshingano zo gufasha ibihugu byabo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.Ubwo imyitozo yari irangiye, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’abakinnyi n’abatoza, bibukiranya intego maze bamusezeranya kwitwara neza imbere ya Pyramids FC.

Mu izina ry’abandibakinnyi, Kapiteni wabo Niyomugabo Claude yasabye abafana n’abakunzi ba APR FC muri rusange kuza ari benshi bagashyigikira ikipe yabo, kuko urugamba izaba iriho ruzaba rukomeye gusumbya urwo yarangije, bityo umusanzu wabo na wo ukazaba ari ingenzi cyane.

Iyi kipe ngo ikaba yizeye gusezerera ikipe ya Pyramids yo mu Misiri kuko amayeri y’amakipe yo mu barabu yose bayamenye nk’uko Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude yaje kubitangaza.
Ati “Kuri ubu umupira wabaye umwe, nta kintu na kimwe abantu bakibeshyeshya. Amakipe yo mu Barabu hari uburyo yagiraga amayeri haba mu kibuga ndetse no hanze ariko byose twarabimenye ndetse twiteguye kwitwara neza ku mukino tuzahuriramo.”

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasuye APR FC ari kumwe n’Umuyobozi wayo, Col. (Rtd) Richard Karasira ndetse n’Umuhuzabikorwa w’abakunzi n’abafana b’iyi kipe y’ingabo, Col. (Rtd) Geoffrey Kabagambe.

kurundi ruhande Iyi kipe yo mu Misiri ikaba yarageze mu Rwanda ndetse yakoreye imyitozo ya mbere i Kigali yabereye ku kibuga cyo hanze ya Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *