Dore icyo abashinjura Charles Onana ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi batangaje

kuri wa kane, urukiko mpanabyaha ruherereye i Paris mu Bufaransa rwakomeje kumva abatangabuhamya mu rubanza ruregwamwo Charles Onana,wari umwanditsi w’Umunya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe abatutsi 1994 .

Onana ashinjwa guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho ubushinjacyaha buvuga ko yakoze iki cyaha abinyujije mu gitabo cye yasohoye mu 2019 yise “Rwanda, la vérité sur l’opération Turquoise: Quand les archives parlent” , aho ugenekereje mu kinyarwanda bisobanura ngo “U Rwanda, ukuri kuri Operation Turquoise: Ibyo ububiko [inyandiko ] bubivugaho .

Onana yagaragaye mu rukiko ari kumwe na Damien Sirieix, Umufaransa usanzwe afite inzu yo gusohora ibitabo yitwa “l’Artilleur”, ikaba ari nayo yamufashije gusohora iki igitabo cye ndetse ibi bikanamugira umufatanyacyaha wa mbere .

Ku munsi w’ejo urukiko rwibanze ku batangabuhamya bashinjura Charles Onana , ku ikubitiro habanjwe kumva umutangabuhamya witwa Nkiko Nsengimana, uyu akaba Umunyarwanda w’imyaka 68, wahoze ayobora ihuriro ry’amashirahamwe ataharaniraga imyanya ya politike mu Rwanda mu gihe cya jenoside, imbere yo kujya mu buhungiro mu gihugu cy’ubu- Suwise.

Nsengimana ni umwe mu bataravugaga rumwe na leta y’Urwanda baba ku mugabane w’iBurayi. Mu buhamya bwe, yerekanye ko ibiri mu gitabo cya Charles Onana ari ukuri aho yisunze inyandiko z’ibindi bitabo byanditswe ku Rwanda zibivuga.

Mw’ijwi rye ryasaga nkaho riri hasi bijyanye n’imyaka idakomeje ku mubanira , mu rurimi rw’Igifaransa, yemeje ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko ntawayiteguye, ahubwo yavuye ku nyifato ya FPR yari ikiri ku rugamba aho yifuzaga gufatisha igihugu umuheto, ngo ndetse ibi byatumye bamwe mu ntagondwa z’Abahutu bari ku butegetsi birara mu batutsi b’imbere mu gihugu bakabica.

Nsengimana yemeje kandi ko n’Abahutu benshi bishwe haba mu Rwanda ndetse no mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo y’ubu) aho bari barahungiye, ngo bakaba barishwe na FPR inyuma ya 1994, aho yanifashishije n’ibyegeranyo nka ‘mapping report’ cy’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umuryango w’abibumbye [ ONU report] .

Mu bandi batangabuhamya bakurikiyeho harimo Abafaransa babiri nabo wabonaga ko bari mu zabukuru, barimo Koloneli Michel Robardey w’imyaka 75 wahoze ari umujyanama mu bya gisirikare mu Rwanda n’ikijandarume kuva mu 1990 kugeza muri 1993.

Na Jenerali Christian Quesnot w’imyaka 86, wahoze ari umujyanama mukuru w’ibiro bya gisirikare wihariye wa François Mitterrand wayoboraga Ubufaransa mu gihe cya jenoside ndetse aba Bombi baje nk’abashinjuraga Charles Onana.

Onana yarezwe n’imiryango irimo Survie ugizwe n’abarokotse jenoside, uw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, ishami rya IBUKA muri iki gihugu n’ihuriro CPCR riharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu Bufaransa.

Umunyamategeko, Richard Gisagara yavuze ko ku munsi wa mbere w’uru rubanza, Charles Onana yumvikanye akomeza gushaka kuvuga ko adahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, akavuga ko ari intambara isanzwe yabayeho hagati y’amoko buri wese yica undi.

Charles Onana asanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo aho yananditse ibitabo byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *