Dore icyihishe inyuma y’urugendo rwa Tshisekedi muri Angola yuko ahura na Perezida Kagame
Perezida Tshisekedi yageze muri Angola, aho agiye kwitabira inama ihuriweho n’abayobozi bo muri Afurika, hakaba harimo ibiganiro n’umukuru w’igihugu cya Amerika, Joe Biden
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yageze muri Angola mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 04 Ukuboza 2024, aho agomba gukurikirana ibikorwa by’ingenzi byo guteza imbere ibikorwa remezo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Uru ruzinduko rwatangajwe na Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukaba rugamije gufasha mu gushyiraho ingamba ziteza imbere ubumwe bwa Afurika n’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere.
Tshisekedi yageze i Lobito, mu Ntara ya Benguela muri Angola, yakiriwe n’umuyobozi w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António. Minisitiri António ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu biganiro bimaze igihe bihuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, aho ari no mu bashinzwe ibiganiro byerekeye amahoro n’umutekano mu karere.
Mu rugendo rwe muri Angola, Tshisekedi azitabira inama yihariye ihuriweho n’abayobozi bo muri Afurika ndetse n’Ikigega Gishinzwe Imari muri Afurika, AFC (Africa Finance Corporation).
Biteganijwe ko iyi nama izasuzuma uburyo bwo guteza imbere ibikorwa remezo bihuriweho n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba, harimo DRC, Zambia, Tanzania, ndetse na Angola, bakanareba uko imbaraga zishyirwa mu mishinga ijyanye n’inyanja ya Atlantic n’iy’u Buhindi.
Binavugwa ko Iyi nama izitabirwa kandi na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, watangiye uru ruzinduko muri Afurika mu minsi ishize, aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro byihariye na Perezida Tshisekedi.
Ibiganiro bizakorwa hagati y’aba bayobozi byibanda ku nkingi y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, cyane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi, ndetse n’iterambere ry’inzego z’ibikorwa remezo.
Uru ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi muri Angola rwitezweho ko ruzafasha mu kongerera imbaraga mu mishinga izateza imbere ubufatanye hagati ya DRC, Angola, n’ibindi bihugu biri mu karere.
Muri iki gihe kandi, Tshisekedi akomeje gutegura inama izaba mu minsi iri imbere hagati ye na Perezida Paul Kagame, ikazahuriramo abayobozi ba DRC na Rwanda baganira ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Tshisekedi akomeje guharanira gukemura ibibazo by’umutekano n’amahoro muri aka karere, aho afatanya na Perezida João Lourenço wa Angola , akaba ari na we ufite inshingano zo kuyobora ibikorwa by’ubuhuza by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.