HomePolitics

Dore icyihishe inyuma y’igabanuka rishimishije ry’imibare y’ibirego byo gutandukana kw’abashakanye

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza, igaragaza ko Umubare w’ibirego byo gutandukana kw’abashakanye mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024, wagabanutseho 7% ugereranyije n’ibyagaragaye mu mwaka wa 2022-2023.

Iyi Raporo yerekana ko umubare w’ibirego byo gutandukana kw’abashakanye mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024 ari 2 833 uvuye kuri 3 075 wariho mu mwaka ushize wa 2022-2023.

Imwe mu mpamvu  y’iri gabanuka rishimishije ry’imibare y’abatandukanye muri uyu mwaka wa 2023-2024 n’ihinduka ry’itegeko rishya ry’Umuryango rya 2024, ryaje nyuma yuko habaye izamuka rikabije ry’ubutane mu myaka itanu yari ishize rikurikizwa .

Zimwe mu mpamvu z’ihindurwa ry’iri tegeko ryatewe ahanini nuko bamwe mu basezeranaga n’abo bashakanaga, babaga babakurikiyeho imitungo, aho itegeko ryariho icyo gihe ryemereraga abantu kuba bagabana imitungo bakaringaniza kabone nubwo babaga bamaranye imyaka ibiri, mu gihe iry’ubu risaba kuba mumaranye imyaka itanu yse.

Indi ngingo ihurizwaho n’abatari bake ishobora kuba yarateye iri gabanuka ry’ibirego bya gatanya hagati y’abashakanye n’ijyanye nuko hafashwe ingamba zo kunga no kuganiriza abashakanye mbere yuko bajya mu rukiko, biri mu byatanze umusaruro mu igabanuka ry’iyi mibare ya gatanya ngo ndetse ibi bikagirwamo uruhare rukomeye cyane n’amadini n’amatorero nkuko byemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi ubwo yaganiraga na Radio 10 .

Aho yagize ati :  “Ntabwo navuga ikigerero cy’imyaka nyirizina birimo kugira ngo ntayobya abantu, ariko ntabwo gatanya zikunze kuba mu bashakanye bakuze ugereranyije n’abakiri bato.”

Mu ngingo ya 156 y’itegeko rishya ry’Umuryango, igika cyayo cya mbere, kigira iti : Iyo ivangamutungo rusange riseshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungirey’umutungo, abari barashyingiranywe bagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho. Icyakora, bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n’uruhare rwe ku mitungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *