Dore icyemezo Urukiko rwafatiye Miss Muheto !

Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024 , Nshuti Muheto Divine wabaye Nyampinga w’ u Rwanda yakatiwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro igifungo cy’amezi atatu asubitse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ibyo gutwara ikinyabiziga udafite uruhushya rwa burundu yari akurikiranyweho .
Iki cyemezo ku urubanza rw’uyu mukobwa cyije nyuma yuko mu cyumweru gishize ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’amezi 18, n’ihazabu y’ibihumbi 220 Frw gusa ariko urukiko rwavuze ko icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka cyaregwaga Muheto ko ntashingiro gifite runakimuhanaguraho .
Urukiko kandi rwemeje ko ko Muheto ko ahabwa iki gihano [igifungo cy’amezi atatu asubitse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw ] nyuma yuko yaburanye yemera icyaha, ndetse akanagisabira imbabazi, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi ishize yataye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.
Icyo gihe Polisi yongeyeho ko ibyo byaha atari ubwa mbere yari abikoze ngo kuko muri Nzeri umwaka ushize nabwo Muheto yakoze impanuka, imusigira ibikomere bidakanganye ariko imodoka ye yangirika ku buryo bukomeye.
Muheto yamenyekanye mu 2022 ubwo yatsindaga abandi bakobwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, mbere y’uko leta irihagarika kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.