Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2024 , Umufana ukomeye wa Kiyovu Sports , Harerimana Abdul Aziz ‘Nzinzi’ yitabye Imana .
Iyi nkuru y’akababaro yashenguye benshi mu muryango mugari w’ikipe ya Kiyovu sports ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu munsi .
Harerimana Abdul Aziz ‘Nzinzi’ yapfiriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK, yari amaze iminsi arembeyemo.
Ikipe ya Kiyovu sports nayo binyuze mu buyobozi bw’abafana yemeje iby’aya makuru y’akababaro yo gutakaza umwe mu bakunzi b’iyi kipe .
Nkuko umuvugizi w’abafana Bwana Minani Hemed yabyemeje , ngo ibizamini bya nyuma byo kwa muganga byemeje ko Aziz yitabye Imana azize impamvu z’uburwayi .
Aho yagize : “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bubabajwe n’urupfu rw’umukunzi wacu, akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports […], akaba azize uburwayi, yaguye mu bitaro bya CHUK.” Nkuko tubikesha Igihe .
Aziz yari mu bafana bakomeye bakundaga kuba hafi Kiyovu Sports n’andi makipe y’u Rwanda, haba muri Ruhago, Basketball, Volleyball n’ahandi mu bihe byose yaba irimo, ndetse yakundaga kuba ari ku kibuga ntiyahasibaga yisize irangi nubwo ikipe ye ya Kiyovu itarimo kwitwara neza.