Dore iby’ingenzi wamenya ku tariki ya 12 / Gashyantare mu mateka
Tariki ya 11 Gashyantare ni umunsi wa 42 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 323 tukagana ku musozo w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka yo hirya no hino ku isi .
2002: Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yougoslavia (TPIY), rwatangiye urubanza rw’uwahoze ari Perezida wa Serbia, Slobodan Milošević, washinjwaga ibyaha by’intambara no kubangamira ikiremwa muntu.
1818: Chili yabonye Ubwigenge.
1941: Umuntu wa mbere yavujwe pénicilline.
1915 : Umusirikare Lucien Bersot yahawe igihano cy’urupfu nk’urugero rw’imyitwarire mu gisirikare.
1964 : Intambara y’abaturage muri Chypre.
1967 : Abasoviyeti babujije ingendo z’indege zekerekeza i Berlin zinyuze mu kirere cyabo.
1909 : I New York, hashinzwe ikigo National Association for the Advancement of Colored People (NAACP) biturutse kuri Mary White Ovington.
1910 : Itegeko ryo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65 ryatowe mu Bufaransa.
1924 : Calvin Coolidge, Perezida wa mbere wa Amerika wavuze imbwiraruhame (Discours) ya Politiki kuri Radio.
1947 : Amasezerano ya Panglong yatumye Birimanie ibona Ubwigenge.
1954 : Inyigo yakozwe yagaragaje ko hari Cancer ikomoka ku kunywa itabi.
1912 : Mu Bushinwa Umwami w’Abami wa nyuma Puyi yavuye ku butegetsi, Sun Yat-sen atangaza Repubulika.