Tariki ya 10 Gashyantare ni umunsi wa 41 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 324 tukagana ku musozo w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka yo hirya no hino ku isi .
1635 : Caridinal Richelieu yatangije icyizwi nka Academie Francaise mu miyiborere y’Ubufaransa .
1638 : Umwami Louis XII yatangaje ku mugaragaro ko we ubwe yeguriye igihugu cy’ubufaransa Bikira Mariya .
1713 : Igihugu cy’Ubuholandi n’Ubwongereza bashyize umukono ku masezerano yagenaga ubufatanye mu kurwanya ingabo z’Ubufaransa
1778 : Umuhanga mu mitekerereze w’Umufaransa wanagize uruhare mu mpiranduramatwara zikomeye zabaye muri iki gihugu witwa Voltaire yongeye kugaruka mu gihugu maze yacyirwa nk’umwami aranashimirwa cyane .
1915 : Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Woodrow Wilson yaburiye igihugu cy’Ubudage cyarimo gushoza intambara ya mbere y’isi ko USA izacyiryoza ikiguzi cy’amaraso azaba yaramenewe muri iyi ntambara ndetse n’ibikorwa bizaba byarangiritse .
1931 : Umujyi wa New Delhi wahindutse umurwa mukuru w’igihugu cy’Ubuhinde .
1993 : Mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu gihugu cya Madagascar , Albert Zafy yatorewe kuyobora iki gihugu .
2005 : Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyabwiye isi yose ko cyibitseho intwaro kirimbuzi .