Dore ibintu by’ingenzi wamenya kuri Madedeli waraye usezeranye imbere y’amategeko
Madederi amaze igihe kinini akundana na Faustin Rugamba utuye muri America akaba ari nawe baherutse gusezeranira imbere y’amategeko.
Faustin Rugamba basezeranye yahoze ari umukinnyi wa APR FC ariko ubu ni umu-diaspora wibera muri America
Amazina ye bwite ni Dusenge Clenia azwi nka Madederi yavukiye i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo, mu mashuri yisumbuye yize ubuvanganzo ageze muri Kaminuza yiga ibijyanye n’ubukerarugendo.
Avuka kuri Rudahushwa Alphonse na Musindikazi Leonille,avuka mu muryango w’abana barindwi gusa umwe yitabye Imana, ni umwana wa gatatu mu bahungiraga bane n’abakobwa babiri.
Yamenyekanye cyane muri Filime nka Papa Sava, Indoto Series, Ejo sikera, Inzozi, Icyaremwe gishya n’izindi, ni umukinnyi w’umuhanga cyane, usibye kuba muri Cinema afite na Kampani ye yitwa Clen Solution Group ikora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi nka borokesima, Amapave n’ibindi.
Madederi afite n’ibindi bikorwa bimubyarira amafaranga nkahantu hakorerwa ubukwe n’indi minsi mikuru mu Busanza ho mu mujyi wa Kigali, ndetse kandi yashinze sosiyete y’ubwubatsi yise ” Clen solutions group”.
Madederi yavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Israel Mbonyi aya makuru akaba yaraturutse ku Ifoto yaje gushyira hanze amwifuriza isabukuru nziza, mu guhakana ibyaya makuru yavuzeko iriya foto bayifatiye mu bukwe bahuriyemo.