Dore ibintu 7 byatumye Rayon Sports itakaza umukino wa Mukura VS
Ikipe ya Rayon Sports yatakaje umukino wayo wa mbere wa shampiyona muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 , nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Mukura VS umukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ibitego bibiri kuri kimwe(2-1).
Muri iyi nkuru twaguteguriye ibintu Birindwi byatumbye iyi kipe ibura amanota atatu
1. Ikipe ya Rayon Sports yugariye nabi cyane ku buryo imipira yose ikipe ya Mukura VS yafataga byatezaga ibibazo imbere y’izamu. Ibi byatumye n’imipira y’imiterekano, za Santere byose byateraga ibibazo imbere y’izamu rya Rayon Sports. ibi byatewe ahanini no kuba hari abakinnyi batari bahari mu bwugarizi bw’iyi kipe barimo Bugingo Hakimu wari wasimbuwe na Ganijuru Elie(Ibumoso), Omborenga Fitina wari wasimbuwe na Serumogo Ali(Iburyo) ndetse na Nsabimana Aimable we nubwo byari amahitamo y’umutoza.
2.Rayon sports ntamukinnyi numwe urema uburyo yari ifite, haba nimero kabiri , gatatu cyangwa hagati mu kibuga, Ikipe yose kugirango ibone ibitego bisaba ko iba ifite abakinnyi barema uburyo bw’icyo gitego, akenshi usanga biharirwa ba nimero 10 na nimero 8 (box to box midfielder) , gusa mu mupira ugezwe n’abakina mu mpande bishoboka ko barema ubwo buryo ariko iyi kipe ku mukino wa Mukura ntanumwe wabikora byatumye kubona ibitego bibagora cyane, aho byageragejwe n’imugice cya kabiri ubwo kapiteni Muhire Kevin yinjiraga mu kibuga.
3.Ikipe ya Rayon Sports yatakazaga imipira myinshi kandi Mukura yo yihutaga cyane mu byo yakinaga, iyo ukina n’ikipe itakaza imipira myinshi biroroha kuyitsinda nubwo wayireka ikayobora umukino wowe ugacungira ku mipira wihutana, nibyo Mukura yakoreye Rayon Sports iyi tsinda ibitego ibibiri byanabagoye kubyishyura cyane ko yo yakinaga umukino wo gufunga. ‘aha akenshi ikipe inagutsinda ibitego bigutunguye kuko utakaza umupira rimwe bagahita bagutsinda itego.’
4.Mukura VS na yo yatakazaga imipira myinshi ariko Rayon Sports gukina imipira yihuta byayinaniye, ikipe ya Mukura VS byumwihariko mu gice cya mbere nko mu minota 15 y’ice cya mbere yari ifite igihunga kinshi ndetse inatakaza imipira myinshi , gusa Rayon Sports nta bushobozi yari ifite bwo kubyaza umusaruro iyi mipira.
5.Umuzamu Khadime Ndiaye ntiyabaye mwiza mu mukino, uyu muzamu ukomoka mu gihugu cya Senegal nawe ntiyabaye mwiza haba ku gitego cya mbere ariko byumwihariko ku gitego cya kabiri cya Niyonizeye Fred , kuko ntakuntu wasobanura uburyo umuzamu atsindwa igitego cyo ku giti cy’izamu cya mbere kandi yagifunze, gusa ibi bibaho ko umukinnyi wari mwiza agira umukino mubi.
6.Rayon Sports bashaka kwishyura nibwo barushijeho kuba babi mu mukino, batangaga imipira aho batarebye neza [abasore ba Mukura bakayifatira], kuyitanga ari miremire[Kubera igitutu cyo gushaka kugera imbere y’izamu], no kuyihera abakinnyi ba Mukura etc.
7.Ikipe ya Mukura yabaye nziza mu mukino wayo yakinaga wo gufunga (Block) uvanze no kwihutana imipira (Transition), mu byo ikipe ya Mukura yari yateguye byose byenze neza , amayeri y’umukino , kubijyanisha n’ibihe ndetse n’imisimburize byose byayibereye byiza.
Kuri Rayon Sports ntagikuba cyacitse cyane ko n’ubundi barangije igice cyibanza cya shampiyona bakiyoboye urutonde rwa shapiyona n’amanota 36 kandi hari n’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku buryo uku gutsindwa kwabaha uguhitamo neza kw’abakinnyi bagura.