Watch Loading...
HomePolitics

Dore ibikubiye mu kiganiro cya telephone cyabaye hagati ya Perezida Biden na Netanyahu

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden uri mu cyumweru cye cya nyuma  ku butegetsi  na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, bavuganye kuri telefoni  ku bijyanye ni ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yo guhagarika imirwano no kurekura ingwate muri Gaza.

Byifashishije urukuta rwayo rwa X ,Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika [ White House] byatangaje ko Biden na Netanyahu baganiriye ku bijyanye nuko  muri kariya ka karere ko mu burasirazuba bwo hagati byifashe  nyuma y’uko Isiraheli ihagaritse gutera  Hezbollah muri Libani, ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Assad muri Siriya, ndetse n’igabanwa rigaragarira buri umwe ry’ububasha bwa Irani muri kariya karere.

Kurundi ruhande , Ibiro bya Netanyahu byo byavuze ko aba banyacyubahiro bibanze mu kuvugurura   amabwiriza yahawe abahagarariye Israel mu mishyikirano y’amahoro iri kubahuza  n’abandi bayobozi bakuru  b’izindi mpande zifite aho zihurira n’intambara ya Israel  na Gaza  iri kubera I  Doha muri Qatar mu rwego rwo kwihutisha irekurwa ry’imifungwa.

Ibi biganiro bije nyuma y’umunsi umwe Netanyahu yohereje intumwa zikomeye zirimo izishinzwe umutekano muri Isiraheli, izi zirimo abayobozi b’ikigo cy’ubutasi cya Mossad n’ishami ry’umutekano rya Shin Bet, kugira ngo baganire ku buryo butaziguye ku bijyanye no kurekura imfungwa zatwawe bunyango muri Gaza muri iyi mishyikirano yateguwe n’ibihugu bya Qatari, abayobozi ba Amerika na Misiri.

Ibitangazamakuru byo muri Isiraheli byatangaje ko ubwo Netanyahu aheruka kubonana n’abagize guverinoma ye bahagarariye Israel muri biriya biganiro yamaganye amasezerano yo guhagarika imirwano .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *