Dore ibihugu bimaze kwegukana igikombe cy’isi inshuro nyishi kurusha ibindi
Igikombe cy’isi ni irushanwa rifatwa nk’irya mbere mu marushanwa yose ya ruhago yitabirwa ku isi ndetse rikaba rinahagararirwa n’ibihugu bitandukanye kuri buri mugabane impamvu iri mu zituma riza ku gasongero mu marushanwa yisangwamo na benshi.
Iri ni irushanwa rimaze gukinwa inshuro 22, aho iriheruka ryo muri 2022, ryabereye mu gihugu cya Qatar. Kuva ritangiwe gukinwa mu 1930 ubwo ryakirwaga n’igihugu cya Uruguay, rimaze kwitabirwa n’ibihugu 80, aho rikinwa buri nyuma y’imyaka 4, ukuyemo imyaka yo kuva mu 1942 kugeza mu 1946 ubwo isi yari yugarijwe n’intambara yiswe iya kabiri y’isi yose.
Muri iyi nkuru tukugezaho tugiye kugaruka ku bihugu bitandukanye byatwaye igikombe cy’isi inshuro nyishi kuva kibayeho kugeza magingo aya.
- BRAZIL
Iki ni igihugu kibarizwa ku mugabane w’Amerika y’epfo kikaba kizwiho kugira impano zitangaje z’abakinnyi b’umupira w’amaguru. Brazil imaze gutwara ibikombe by’Isi inshuro eshanu(5)aho yabitwaye mu myaka yo muri za 1958,1962,1970,1994 ndetse nicyo iheruka gutwara mu mwaka wa 2002.
Uretse agahigo ko gutwara ibikombe byinshi, iki gihugu gifite n’agahigo ko kuba aricyo gihugu kimaze kwitabira imikino yanyuma y’igikombe cy’Isi inshuro nyishi aho kitari cyabura na rimwe mu byitabiriye iyi mikino, kuva ibayeho.
- UBUDAGE (Germany)
Ubudage ni igihugu cyizwi cyane mu Rwanda dore ko kiri no muri bibiri byakolonije igihugu cyacu. Ni igihugu giherereye ku mugabane w’Uburayi kikaba kimaze kwegukana igikombe cy’Isi inshuro enye(4), ndetse kibasha no kugera ku mukino wanyuma inshuro umunani. Abadage batwaye igikombe cy’Isi cya mbere mu 1954, maze bongera kugitwara mu myaka y’i 1974,1990 ndetse nicyo baheruka gutwara muri 2014 ubwo bari batsinze igihugu cya Argentina ku mukino wa nyuma.
- UBUTALIYANI (Italy)
Iki ni igihugu kimenyabose ahanini cyamamajwe n’iyaduka ry’ubukoloni n’isakara ry’amadini ya gikirisitu, kikaba giherereye ku mugabane w’Uburayi.
Ubutaliyani niho dusanga Vatican, igihugu cyangwa umujyi bizwi neza ko ari iwabo w’Abaromani bazwi mu mateka y’idini ry’imyemerere ya gikirisitu ry’Abakatolika.
Kuva kitabiriye irushanwa rya mbere ryo mu 1930, iki gihugu kimaze kugera ku mikino yanyuma inshuro esheshatu aho murizo nshuro cyatwayemo ibikombe by’Isi inshuro enye(4) harimo icyo begukanye mumwaka w’i 1934, ndetse bongera no kubikora mu myaka yo muri za 1938,1982 maze ugashyiraho n’icyo baheruka gutwara mu mwaka wa 2006.
Nubwo gifatwa nk’igihangange muri ruhago, igihugu cy’Ubutaliyani kimaze imyaka irenga 12 kititabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi aho inshuro ya nyuma bakitabiriye ari muri 2014, ubwo iyo mikino yakirwa na Brazil.
- ARGENTINA
Argentina ni igihugu giherereye kumugabane w’Amerika y’epfo aho kimaze kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi inshuro esheshatu ndetse muri izo nshuro kikabasha kugitwaramo eshatu gusa aho cyabikoze mu 1978 no mu 1986 ubwo cyakinirwaga na kizigenza Maradona, ndetse n’icyo baheruka gutwara muri 2022,bayobowe na Messi, ubwo batsindaga Ubufaransa, kuri penaliti umukino utaravuzweho rumwe na benshi ku isi.
- UBUFARANSA (France)
Iki ni igihugu kizwiho kubyara impano zidasanzwe za ruhago n’ubwo abenshi bagishinja kuba gikoresha abanyamahanga benshi, ahanini baba biganjemo abanyafurika bo mu burengerazuba.
Ubufaransa ni igihugu gihereye kumugabane w’Iburayi aho kimaze kugera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’isi inshuro enye maze kikabasha kwegukanamo ibikombe bibiri. Ibyo cyabikoze mu mwaka w’i 1998, ndetse no muri 2018, ari nacyo giheruka.
- URUGUAY
Uruguay ni igihugu cyizwi cyane mu mikino y’igikombe cy’isi dore ko umukino wa mbere w’iyi mikino wabereye i Montevideo, mu murwa mukuru w’icyi gihugu. Kikaba giherereye ku mugabane w’Amerika y’epfo, aho kimaze gutwara ibikombe by’isi bibiri, icyambere yagitwaye mu mwaka w’i 1930, yanacyakiriye ndetse yongera kugitwara mumwaka w’i 1950, itsindiye igihugu cya Brazil, iwacyo.
- .ESIPANYE(Spain) N’ABONGEREZA (England)
Esipanye(Spain) ni igihugu giherereye kumugabane w’Uburayi kikaba kimaze gutwara igikombe cy’isi inshuro imwe mumateka yacyo aho cyagitwaye mu mwaka wa 2010, gitsinze Ubuhorandi. Iki cyari igikombe cy’amateka dore ko cyari cyakiniwe ku mugabane wa Afrika ubwo cyakirwaga n’igihugu cy’Afurika yepfo, ibintubbyari bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka.
Ubwongereza(England), bivugwa ko ari cyo gihugu cyazanye ruhago, bumaze kwegukana igikombe cy’isi inshuro imwe mu mateka yacyo aho cyabikoze mumwaka w’i 1966, batsinze igihugu cy’Ubudage kumukino wanyuma, irushanwa n’ubundi ryari ryakiniwe mu Bwongereza.
Birumvikana cyane ko hari benshi batangaye kuba umubare w’amakipe amaze gutwara igikombe cy’isi utarenga 8. Yego, gusa ibi ntibyakabaye igitangaza dore ko iyi mikino ikinwa buri gihe nyuma y’imyaka ine, ibintu bihita byumvikanisha neza ko inshuro 22, imaze gukinwa, ugenekereje yaba yaratangiye gukinwa mu myaka ikabakaba 90 ishize.