HomeOthers

Dore ibibuga by’indege 10 bya mbere ku isi mu kwakira indege n’abantu

Ni gake uzumva bavuga ikibuga cy’indege ngo ubwonko ntibuhite bwerekeza ku ngano yacyo, bitewe n’amatsiko rubanda bafite ku ngano y’ibibuga bitandukanye ku isi.Mu nkuru y’uyu munsi ivuga ku bijyanye n’ubumenyi bw’isi Dailybox yaguteguriye icyegeranyo cy’ibibuga by’indege bya mbere 8 ku isi magingo aya.

Twifashishije urubuga World population review twagushakiye bimwe mu bibuga byakira abantu benshi yewe tutibagiwe n’indege nyishi. Nkuko mubizi uburyo bw’imitwarire bwo mu kirere ni bumwe mu buryo buhenze ndetse igihugu kibukoresha cyane ntawatinya kuvuga ko kiba ari igihugu cyihagazeho mu bukungu ingero za hafi ni ibihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, Ubuhinde ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye by’i burayi dusanga muri 20,bya mbere bikize ku isi.

Ikindi cyo kumenya ni uko, uko igihugu kigira ibibuga by’indege byinshi bigaragaza ubushobozi bw’abaturage b’igihugu ndetse bikerekana imihagararire y’igihugu mu bijyanye n’ubukungu n’amikoro, izi mpamvu tuvuze nizo zituma kuri uru rutonde hagaragaramo ibibuga byo mu bihugu n’ubundi bisanzwe biri mu bikize ku isi.

Reka duhere ku mwanya wa 10, turagenda tubitondeka duhereye hasi tujya hejuru

10 Suvarnabhumi Airport, Bangkok Thailand

Iki nicyo kibuga kiza ku mwanya wa 10 mu bibuga by’indege binini, kikaba kiri ku buso bwa kilometero kare 32 (32.4 km²). Ndetse ni nacyi gicumbi cya kompanyi z’indege; Bangkok Airways, Thai Airways, Thai Smile na Thai Vietjet Air zose zikomoka muri Thailand.

Iki n’kibuga cy’indege cyafunguwe muri 2006. Kikaba aricyo cya mbere cyakiriye abantu benshi muri Thailand kuva yabaho kugeza magingo aya.

9 Cairo International Airport, Cairo, Misiri

Iki nicyo kibuga cy’indege cyo muri Afurika kibasha kuza kuri uru rutonde. Kikaba giherereye mu karere ka Heliopolis i Cairo (Egypt).

Iki kikaba gicumbikira kompanyi z’indege nka EgyptAir na Nile Air n’izindi nyinshi. Kiri ku buso bwa kilometero kare 36 (36.2 km²), ubwo ni hegitare 3700 tugenekereje.

8 Shanghai Pudong International Airport, Shanghai mu Bushinwa

Iki ni ikibuga giherereye mu bushinwa mu mujyi wa Shanghai, Pudong. Kikaba cyubatse ku buso bwa kilometero kare 40 (40 km²) hegitare 4000.

Kikaba ari igihugu gicumbikira amakompanyi y’indege atandukanye nka : Air China, China Eastern Airlines, China Southern Airlines, Juneyao Airlines, Shanghai Airlines na Spring Airlines n’izindi nyishi zitandukanye.

7 George Bush intercontinental Airport, Houston, Leta zunze ubumwe z’Amerika

Nicyo kibuga gitangiye urutonde rw’ibibuga binini muri Amerika kuko imbere tugufitiye ibindi bitandukanye. Giherereye mu mujyi wa Houston, ho muri leta ya Texas.

George Bush Intercontinental Airport iza ku mwanya wa 7, iri ahantu h’ubuso bwa kilometero kare 40 (40.5 km²). Kikaba n’igicumbi cya kompanyi y’indege ya United Airlines iri mu za mbere zikomeye muri Leta zunze ubunwe z’Amerika.

6 Beijing Daxing International Airport, Beijing, mu Bushinwa

Iki kibuga cy’indege nicyo kibuga gito mu myaka mu byo turibuze kubona byose kuri iyi lisiti kuko cyafunguwe mu kwezi kwa cyenda (nzeri) mu 2019.

Iki kibuga gifite ubuso bwa kilometero kare 47 (46.6 km²) ariko nanone gifite agahigo ku kuba ikibuga cya mbere gifite inzu imwe yubatse ahantu hanini mu buso (ingana n’ibibuga by’umupira w’amaguru 98) ku isi.

Iki kibuga kandi cyahise kiba igicumbi cya kompanyi z’indege za Air China, Beijing Capital Airlines, China Eastern Airlines, China Southern Airlines, China United Airlines na XiamenAir.

5 Orlando International Airport, Florida, Leta zunze ubumwe z’Amerika

Umujyi wa Orlando ubarizwamo parike ya Disney World, Iyi parike yonyine ubwayo muri 2019 yakiriye abakerarugendo miliyoni 20. Byumvikana ko ari ngombwa ko haba hari ikibuga cy’indege gihagije.

Iki kibuga cy’indegeni kiza ku mwanya wa 5 mu bibuga binini cyane ku isi kuko gihagaze ku butaka bufite ubuso bwa kilometero kare 46 (46.973)

4 Washington Dulles International Airport, Washington, Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ikibuga cya Washington Dulles International Airport, kiza ku mwanya wa 4, giherereye muri leta ya Washington, muri leta zunze ubumwe za Amerika, kikaba cyaratangiye gukora mu mwaka wa 1962. Kigwaho indege zigana mu byerekezo 152 ku isi.

Iki ni ikibuga cyubatse ku buso bwa kilometero kare 52 (52.6 km²). Kikaba n’igicumbi cya kompanyi z’indege za United Airlines na Silver Airways by’umwihariko.

3 Dallas/ Fort Worth International Airport, Dallas, Leta zunze ubumwe z’Amerika

Iki kibuga cy’indege cya Dallas/Fort Worth International Airport kugira ngo wumve ubunini bwacyo, gifite ZIP Code (kode z’imijyi mu busanzwe), Serivisi z’iposita, Police na Serivisi z’ubuvuzi zihariye nk’umujyi uri ukwawo.

Iki kibuga kiri ku buso bwa kilometero kare 69 (69.6 km²). Kigwaho indege zigana mu byerekezo 260 ku isi hose, kikaba n’igicumbi cya kompanyi z’indege arizo American Airlines, Ameriflight na UPS Airlines.

2 Denver International Airport, Denver, Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Iki nicyo kibuga kinini muri Amerika ya ruguru, ubu kikaba ari icya 2 ku isi yose. Iki kibuga cyafunguye imiryango mu 1995, kikaba gikoresha abakozi 35,000.

Iki kibuga kuri ku buso bwa kilometero kare 135 (135.2 km²). Kikaba n’igicumbi cya kompanyi z’indege za United Airlines and Frontier Airlines ndetse n’ikicaro Southwest Airlines.

1 King Fahd International Airport, Dammam, Arabiya Sawudite

Nkuko mubizi iki gihugu ni kimwe mu bifite ubucuruzi bukomeye ku isi aho dusangayo imijyi itandukanunye nka Dubai.

Iki kibuga gifite utuntu twinshi tudasanzwe, urugero kirimo umusigiti ushobora kwakira abantu barenga 2000. Icyo kibuga kiri ahantu ku buso bungana na Kilometero kare 776 (776 km²). Ubuso bwa Kigali ni kilometero kare 730 (730 km2).

Ngayo nguko rero iby’ibibuga by’indege bya mbere binini ku isi nko bihagaze sura urubuga rwacu rwa Dailybox maze ubashe kumenya byinshi bitandukanye utazi ku bumenye bw’isi muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *