EntertainmentHome

Dore byinshi wamenya ku buzima n’amateka bya nyakwigendera Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction

Umuhanzi w’umwongereza Liam Payne, wamenyekanye mu itsinda One Direction ryakunzwe cyane muri muzika y’ubwongereza ndetse no ku isi hose muri rusange, kuri uyu wagatatu taliki 16 Ukwakira 2024, Yatabarutse.

Dore iby’ingenzi wamumenyaho

Lyam James Payne, wamenyekanye nka Liam Payne, yabonye izuba kuwa 29 kanama 1993, mu mujyi wa Wolverhampton west midlands wo mu gihugu cy’Ubwongereza, avukira mu bitaro byitwa New cross Hospital.

Ni umuhungu wa Karen Payne w’umuforomo, na Geoff Payne,avukana n’abakobwa babiri Nicola Payne na Ruth Payne.

Bivugwa ko uyu Payne kuva mu byumweru bitatu akivuka kugeza ku myaka ine yahuye n’uburwayi butunguranye ndetse akorewe isuzuma n’abaganga basanga imwe mumpyiko ze ifite ikibazo.

Muri ubu burwayi bwe , bivugwa ko yaterwaga inshinge zigera kuri 16 mu kuboko buri mu gitondo na ni mugoroba, ndetse ategekwa gukora imyitozo ngororamubiri kenshi gashoboka.


Mu buzima bwe bw’ishuri, Payne yakundaga cyane siporo y’amasiganwa, aho yaje kwinjira muri Wolverhampton and Bliston Athletics club ngo akomeze umwuga we wo gusiganwa kumaguru.
Uyu musore ku myaka 12, bivugwa ko yinjiye mu mikino y’iteramakofe.

Yize amashuri abanza ku ishuri rya St Peters Collegiate school (ubu iki kigo kitwa St Peter’s collegiate academy), mbere y’uko ajya kwiga ibijyanye n’ubumenyi mu bya muzika ku ishuri rya City of Wolverhampton college

Uyu musore amaze gukura, ahagana mwaka wa 2008, ku myaka ye 14, yagiye guhatana mu kuririmba muri The X Factory, Aho ubwo yari amaze kuririmba indirimbo “Fly me to the moon” y’umuhanzi Francis Albert Sinatra uzwi nka Frank Sinatra, imbere y’abakemurampaka Simeon Cowell na Bagenzi be, Payne yakuwe mu marushanwa bitunguranye , bamusaba kuzagaruka mu marushanwa nyuma y’imyaka 2.

Yongeye kugaragara muri aya marushanwa mu mwaka wa 2010, aririmba indirimbo “Cry me a River” ya Micheal Bublé, ibi bimuhesha amahirwe yo gutsinda. Aha ni naho uyu musore yasabwe n’abakemurampaka kwihuza na bagenzi be Louis Tomlinson, Harry Styles, Niall Horan na Zayn Malik uko ari batanu bagakora itsinda , ubwo One Direction tuzi uyu munsi iba iraremwe, batangira kumenyekana mu bwongereza gutyo.

One direction nk’itsinda bamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo “live while we are young”, “what makes you beautiful” n’ izindi. Iri tsinda ryakomeje gukora kugeza muri 2015, Aho batangaje ko babaye bafashe akaruhuko.

Payne nk’umuhanzi kugiti cye, yongeye kugaragara muri muzika muri 2017, ubwo yashyiraga hanze indirimbo “strip That down”, n’iyitwa “For you” yakoranye na Rita ora zakunzwe na benshi mu bwongereza no hanze.

Indirimbo yanyuma uyu musore aherutse ni iyitwa “Teardrops”  yasohotse muri werurwe uyu mwaka. Aho uyu nyakwigendera yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, yavuzeko iyi ndirimbo yayanditse ari mugahinda kenshi.

Liam Payne atabarutse afite imyaka 31 y’amavuko, ndetse n’umwana w’umuhungu ‘Bear Gray” yabyaranye n’umuririmbyi Cheryl Cole.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *