EntertainmentHome

Dore byinshi utamenye ku buzima bw’ikirangirire muri muzika ‘Lucky Dube’ umwami wa Reggae

Kuri iyi taliki ya 18 ukwakira mumwaka wa 2007, umuhanzi wo muri Africa yepfo lucky Philip dube wamenyekanye munjyana ya reggae nka lucky dube yishwe arashwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro.

Uyu lucky witabye imana afite imyaka 43 y’amavuko, yaguye I Johannesburg muri Rosettenville aho muri Afurika yepfo, ubwo yari mu modoka yo mu bwoko bwa  Chrysler 300C, avuye kugeza abana be babiri murugo. Aho raporo yatanzwe na police yo muri icyo gihugu ivuga ko uyu muhanzi yishwe n’abagizi ba nabi bamuhoraga kuba ari umunyanigeria.

Uyu mugabo w’umunyabigwi cyane, yabonye izuba ku italiki 3 kanama 1964, ahitwa Transvaal muri Africa yepfo. Mu bwana bwe, bivugwa ko ababyeyi be batandukanye ataravuka bigatuma arerwa na nyina gusa, ari nawe wamwise “lucky” bisobanura amahirwe, kuko ngo bitewe n’inda zose yakuyemo yafataga ivuka ry’uyu mwana nk’amahirwe akomeye. Hamwe n’abavandimwe be babiri Thandi Dube na Mandala Dube, basa nk’abamaze igihe kinini cy’ubuzima bwabo kwa nyirakuru Sarah, mu gihe nyina yabaga yagiye gushakisha imibereho.

Dube yatangiye urugendo rwa rwe muzika mu 1981, amenyekana cyane munjyana ya reggae ndetse na Rastafari. t. Uyu mugabo kandi wari ikirangirire muri iyi njyana, yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo nka “remember me”, “Together as one”, “back to my roots” n’izindi zitandukanye zakunzwe cyane n’abatari bake muri Afurika. Benshi mu bakunze uyu mugabo ,bavugako umwihariko we aruko nubwo yagaragaraga nk’umuntu w’ikirara, indirimbo ze zabaga zuzuye ubutumwa buhembura imitima.

Lucky dube, yaje mu gihugu cy’u Rwanda inshuro zigera kuri eshatu, nko mu mwaka wa 1996, muri 2003 ndetse no mu mwaka wa 2006 ubwo yitabiraga iserukiramuco rizwi nka FESPAD.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *