HomePolitics

Dore amakuru ashimishije kuri Papa Francis wari umaze igihe urembye !

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025 umushumba wa kiliziya gatolika ku isi ,Papa Francis yongeye kugaragara  mu ruhamwe ku nshuro ye ya mbere kuva yajyanwa mu bitaro biherereye I Rome ku ya 14 Gashyantare.

Abaganga bari kumwitaho  bemeje  ko  uyu mushumba w’imyaka 88 agomba gusezererwa kuri iki cyumweru gusa ariko kandi ngo azakenera nibura amezi abiri yo kuruhuka i Vatikani.

Dr Sergio Alfieri, umwe mu baganga bavura Papa, yavuze ko mu byumweru bitanu bishize, yagize ibihe bitari bimworoheye  aho ubuzima bwe bwari mu kaga gakomeye.

Kuri iki cyumweru, Papa yatanze umugisha ubwo yari mu idirishya rye mu bitaro bya Gemelli – ku nshuro ya mbere kuva yajya  mu bitaro  mbere yo gusubira iwe i Vatikani.

Ku munsi wo ku wa gatanu, Karidinali Victor Fernandez yari yavuze ko umwuka wigeze gushirana uyu muyobozi  bityo rero Papa ko akeneye kongera kwimenyereza kuvuga byumwihariko mu ruhame , nk’uko Reuters yabitangaje.

Papa Francis ubu ufite imyaka 88 y’amavuko, yari yajyanywe mu bitaro kubera ikibazo cy’umusonga mu bihaha bye byombi, ibipimo bishya byafashwe bikaba byagaragaje ko n’impyiko ze zigaragaza ibimenyetso byo kudakora neza, ndetse akaba yashyizwe ku mashini imufasha guhumeka imuha ‘oxygen’, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru CNN, nubwo Vatican yo yatangaje ko abaganga bakomeje kugerageza kumufasha kugira impyiko ze zongere gukora neza.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *