Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko icyemezo aherutse gufata cyo kongera imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu mahanga gikomeje guteza impagarara hirya no hino ku isi cyari gikenewe kugirango hagire byinshi bikemurwa .
Abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa Trump bashimangiye ko iyo misoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu yatangajwe mu cyumweru gishize izashyirwa mu bikorwa nkuko biteganyijwe, ndetse banahakana ubwoba bwuko hashobora kubaho ihungabana ry’ubukungu.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku cyumweru mu ndege Air Force One ya perezida w’Amerika, yavuze ko imirimo n’ishoramari bizagaruka muri Amerika bitume “ikungahara mu buryo butigeze bubaho mbere”.
Nubwo Trump yafashe iki cyemezo gikarishye , Ku wa gatanu, amasoko yose atatu y’imari n’imigabane akomeye muri Amerika yagabanutse ku gipimo kirenga 5%.
Ni mu gihe isoko ry’imari n’imigabane rya S&P 500 rigenzura uko kompanyi 500 zitwara ku isoko ry’imari n’imigabane muri Amerika ryo ryagabanutseho hafi 6%, mu cyabaye icyumweru cya mbere kibi cyane kibayeho ku isoko ry’imari n’imigabane muri Amerika guhera mu mwaka wa 2020.
Minisitiri w’imari w’Amerika Scott Bessent yavugiye mu kiganiro ‘Meet the Press’ cyo kuri NBC ko “nta mpamvu” ihari yo kwitega ko iyi misoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika izateza ihungabana ry’ubukungu.
Yongeyeho ati: “Ubu ni uburyo bwo gushyira ibintu ku murongo.”
Imisoro myinshi kurushaho ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu bihugu bigera hafi kuri 60, byiswe “abakoze ibyaha bikomeye kurusha abandi”, iteganyijwe gutangira gukurikizwa ku wa gatatu, ku itariki ya 9 Mata (4) uyu mwaka.