Donald Trump agiye guhagarikira Afurika y’Epfo inkunga
Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye guhagarika ubufasha bwose igihugu ayoboye cyageneraga Afurika y’Epfo ndetse ko yanatangije iperereza ku itegeko rishya ryazanwe muri iki gihugu ashinja gushyigikira ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu .
Ku munsi wejo nibwo , Trump yatangaje ko ahagarikiye Afurika yepfo imfashanyo zose yahabwaga na Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma yuko ashinja iki gihugu gushyiraho amategeko afata nabi abaturage b’amakoro make ndetse rimwe na rimwe akaba bakananyagwa ubutaka .
Abicishije ku rubuga rwe rwa X yagize ati : ” Muri Afurika yepfo hari kubera ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu abantu bose barebera , gusa Amerika yo ntago izihanganira ko ibyo biba kandi nzahagarika inkunga twageneraga Afurika yepfo kugeza iperereza riri gukorwa rirangiye “.
Kurundi ruhande , leta ya Afurika yepfo imaze gutangaza ko ubuyobozi bwa Trump bugomba gusobanukirwa byimbitse iri tegeko rishya n’intego zaryo kuko ngo rigamije gukemura ibibazo gukemura ibibazo byatewe n’imyaka 10 y’ubutegetsi bw’abazungu [ Apartheid ] muri iki gihugu .
Kuri Cyril Ramaphosa nkuko yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kuri televiziyo y’igihugu , we yemeza ko leta ayoboye itigeze ndetse itazigera ifatira bugwate ubutaka bw’abaturage . uyu mutegetsi avuga ko ahanini ubutaka buri gusaranganwa bwagabanijwe nabi mu gihe Apatheid aho abaribura bahatiwe gutura mu turere twagenewe abirabura gusa .