Dominik Szoboszlai yibukije Arda Guler umurongo ntarengwa !
Dominik Szoboszlai yibukije Arder Guler ko amaze gukina iminota 1088 mu kipe ya Real Madrid nyuma yuko uyu munya-Turukiya yakoze ikimenyetso cyo kumucecekesha ubwo yishimiraga igitego cye muri bitatu iyi kipe yatsinze Hongria mu mukino waraye ubahuje wa Uefa Nations League .
Kapiteni w’iki gihugu ya Hongria akaba n’umukinnyi wa Liverpool , Dominik Szoboszlai ari mu ntambara y’amagambo n’umunya Turikiye ukinira ikipe ya Real Madrid Arda Guler ahanini yaturutse ku kimeze nk’ubwishongozi bwa Arda yerekanye ubwo iyi kipe yatsindiraga Hongiriya mu rugo mu mikino yo kwishyura ya Uefa Nations League yabaga mu ijoro ryakeye .
Ubwo yatsindiraga Turikiya igitego cya kabiri ku munota wa 37 w’umukino , Arder yagaragaye ashyira urutoki ku munwa ndetse anasunika Dominik bari bahanganye ashaka kumwereka ko ntacyo avuze imbere ye .
Bamwe mu bafana bakurikiranira hafi ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga bahise bazana ifoto yerekana ubutumwa bwa Szoboszlai bwasubizaga imyitwarire idakwiye ya Arda Guler aho yanditse umubare ‘1088’ .
Aba bashinzwe iperereza ku mbuga nkoranyambaga bahise bakora akazi kabo mu buryo bwihuse ndetse bidatinze bahise bavumbura ubusobanuro bw’ubutumwa bwa Dominik nyuma yo gutukwa .
Aho bagize bati uwitwa Dominik yakoresheje amakuru y’ikinyamakuru kizwiho kugira imibare n’umusaruro w’abakinnyi ku mugabane w’u Burayi cyizwi nka Transfer Market asanga ko Arder Guler amaze gukina iminota 1088 muri Real Madrid muri uyu mwaka w’imikino bisobanuye ko nubwo yiyemera atanabona umwanya ubanzamo aho akina .
— The Touchline | Football Coverage (@TouchlineX) March 24, 2025
Dominik Szoboszlai comments on IG on a post of Arda Güler making the 'shut up' gesture towards Szoboszlai: "1,088'"
1,088 is the number of minutes Arda Güler has played this season. pic.twitter.com/akdEsPUqt1
Kugeza magingo aya , muri shampiyona yo mu gihugu cya Esipanye [ Laliga] ,Guler amaze gukinira Real Madrid imikino 18 ndetse muri iyi mikino yose amaze kuyikinamo iminota isaga 644 ,amaze kandi gukina iminota 142 mu mikino ya Uefa champions league ndetse na 300 yo muri copa del Rey uteranije n’iminota 2 yinjiye mu kibuga asimbuye ku mukino wa Uefa super cup batsinzemo ikipe ya Atlanta mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino .
Kurundi ruhande , Szoboszlai amaze gukina iminota 2,887 yose hamwe muri Liverpool kuva muri uyu mwaka w’imikino watangira, ndetse ubona ko akomeje kuzamura umusaruro ndetse n’urwego rwe rw’imikinire ibi binaturuka ahanini ku ruhererekane rwimikoranire myiza afitanye n’abakinnyi nka Ryan Gravenberch na Alexis Mac Allister bakinana mu kibuga hagati.

Uyu mukinnyi wahoze akinira RB Leipzig, amaze guhamagarwa inshuro 53 na ekipe y’igihugu ya Hongiriya, ndetse na we bagenzi be ba ekipe ya Liverpool bigaragara ko nta gihindutse bagomba kuzatwara Premier League y’uyu mwaka.
There's nothing worse than a bench warmer being arrogant
— Brian (@Bri_an2) March 23, 2025
Szoboszlai has more goals than Guler has starts pic.twitter.com/r77gadM6j1