DJ Ira yabonye icyo yasabye perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Umuvangamiziki ukomoka mu gihugu cy’u Burundi DJ Ira nyuma yo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamaze kubuhabwa.

Nk’uko bigaragara ku rutonde rwa sohowe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda , Iradukunda Grace Divine(DJ Ira) wiyise ‘Kaka DJ’ nawe ari kugaragara kuri uru rutonde rw’abanyamahanga bashya 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Mu igazeti ya Leta yo ku wa 07 Mata 2025, nomero 14 niho uru rutonde rwasohotse, rugaragaraho DJ Ira we wabusabye umukuru w’igihugu igihe yari muri gahunda yo kwegera abaturajye mu mugi wa Kigali gahunda yari yabereye muri BK Arena , nawe arabumwemerera amusaba gukurikiza izindi nzira z’amategeko hari tariki ya 16 Werurwe 2025.

Nyuma y’iminsi ibiri umukuru w’igihugu ubumwemereye, ubwo hari tariki 18 Werurwe 2025, ababishinzwe baramwihamagariye nk’uko uyu mukobwa yabyemeje ubwo yavugaga ko icyizere arikinshi ko ibyo yasabye bigiye kujya mu bikorwa.

Icyo gihe yaragize Ati “Uwasaba yasaba PK” kuko yagaragaje ko dosiye ye yo kuba Umunyarwanda igeze ku rwego rwa 80% ashingiye ku ntabwe yari imaze guterwa.

Ubusanzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nk’uko biteganwa n’amategeko nkokuba wavukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, hakaba n’ubwenegihugu ku kugirwa Umunyarwanda n’ubundi buryo butandukanye.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *