David Seaman yatangaje Abazamu 5 b’Indashyikirwa mu mateka ya Premier League

Iyo abantu benshi batekereje ku izina ry’umuzamu mwiza wabayeho muri Premier League, izina rimwe rihita riza mu mutwe ni David Seaman.

Uyu mukinnyi wahoze ari uwa Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, aracyafatwa nk’umwe mu bazamu beza iki gihugu cyagize.

Mu bihe by’ingenzi yagize, harimo gutwara ibikombe bya Premier League ndetse n’uburyo yasigaranye amateka mu gikombe cy’igihugu (FA Cup) ubwo yakoraga umukiro udasanzwe ubwo bahuraga n’ikipe ya Sheffield United mu gihe cya nyuma cy’umwuga we.

Nubwo ubuhanga bwe budashidikanywaho, ubwo yabazwaga abazamu 5, beza mu mateka ya Premier League, Seaman yanze kwishyira ku rutonde.

Yatangaje urutonde rurimo ibitangaza ku banya-Brazil aribo Alisson na Ederson.

Dore abo Seaman yahisemo:

  1. David de Gea
    Ikipe: Manchester United

Nubwo uburyo David de Gea yasezerewe muri Manchester United bushobora kuba bwarasize isura mbi ku izina rye, ntibikuraho ko yagiye aba umucunguzi wa United mu bihe bikomeye.

Yegukanye igihembo cya Sir Matt Busby inshuro enye nk’umukinnyi w’umwaka wa United, anegukana Golden Glove ebyiri.

Uyu Munya-Espagne yakoreshaga reflexes zihambaye ndetse agakorana ubwitange budasanzwe.

Icyamunaniye cyane ni ugutangira umukino (distribution), ibintu byaje no kugabanya urwego rwe uko igihe cyagiye kigenda.

Kuri ubu ari mu ikipe ya Fiorentina aho ari kongera kwerekana impano ye.

Imibare ye muri Premier League:

Imikino: 415

Imikino atatsinzwemo igitego: 147

Ibikombe bya Premier League: 1

  1. Alisson Becker
    Ikipe: Liverpool

Nubwo Alisson afatwa nk’umuzamu mwiza cyane ku isi kuri ubu, Seaman yamushyize ku mwanya wa kane.

Alisson yabaye ibuye rya nyuma ryaburaga ku ikipe ya Klopp nyuma yo gusimbura Loris Karius wari warakosheje bikaze mu mukino wa nyuma wa Champions League mu 2018.

Uretse kuba yaragize uruhare mu byiza byose Liverpool yagezeho nyuma yaho, ikibazo gikomeye yagize ni imvune, ariko ubushobozi bwe ntibwashidikanyijweho na gato.

Imibare ye muri Premier League:

Imikino: 221

Imikino atatsinzwemo igitego: 94

Ibikombe bya Premier League: 1

  1. Ederson
    Ikipe: Manchester City

Nubwo Ederson, ari mu bihe bigoye muri Man City y’iki gihe, Seaman aramushyira imbere ya mugenzi we Alisson.

Uyu Munya-Brazil azwiho ubuhanga bwo gukina n’amaguru ndetse n’ubushobozi bwo gukora umukiro ukomeye nubwo ntacyo aba yakorewe mu minota myinshi:

“Nkunda uburyo Ederson akina umupira, nta bintu byinshi akina. Iyo agize icyo akora, agaragara umukiro w’igitangaza.
Kandi afite ikirenge cy’ibumoso cyihariye.”

Imibare ye muri Premier League:

Imikino: 268

Imikino atatsinzwemo igitego: 117

Ibikombe bya Premier League: 6

  1. Petr Cech
    Amakipe: Chelsea, Arsenal

Cech yegukanye umwanya wa kabiri.

Azwi cyane ku myaka ye myiza yakiniye Chelsea, aho yari mu gice cy’ubwugarizi budakuka bwa Mourinho.

Ndetse no mu myaka yakurikiyeho, yakomeje kugira urwego rwo hejuru kugeza mu gihe cye muri Arsenal, ubwo yegukanaga Golden Glove ya gatatu.

Imibare ye muri Premier League:

Imikino: 443

Imikino atatsinzwemo igitego: 202

Ibikombe bya Premier League: 4

  1. Peter Schmeichel
    Amakipe: Manchester United, Aston Villa, Manchester City

Seaman nta bwoba yagize bwo gushyira ku mwanya wa mbere Peter Schmeichel, umugabo watwaraga umupira nk’umwami.

Schmeichel yari afite imbaraga, ubwitonzi, reflexes zidasanzwe ndetse no gutera umupira kure bigatuma Manchester United, itangiza igitero giteye ubwoba kubo babaga bahanganye

Yagize uruhare rukomeye mu guhesha Manchester united ibikombe byinshi mu myaka yo mu 1990, birimo inyabutatu yo mu 1999.

Ndetse anafasha Denmark gutwara Euro 1992, igikorwa cyatunguye benshi.

Imibare ye muri Premier League:

Imikino: 310

Imikino atatsinzwemo igitego: 128

Ibikombe bya Premier League: 5

Nkibisanzwe izamu ni umwanya ugoranye kuwukina kugeza ubwo abenshi mu bahakina bakunze kugira imvune zidasanzwe ni urutonde rwakozwe hagendewe ku ku myitwarire yo mu kibuga ndetse no ku mibare igaragazwa na premier league.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *