Watch Loading...
FootballHomeSportsUncategorized

David Moyes yamaze kwemeranya n’ikipe ya Everton FC kongera kuyitoza

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 10, David Moyes aherutse kugirana ibiganiro biryoshye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Everton ahanini byari byerekeye igaruka ry’uyu mugabo maze akaba yakongera gutoza iyi kipe yahozemo.

Ku bwumvikane bw’impande zombi byemejwe ko umutoza David Moyes azatoza iyi kipe ndetse akaba yasinye amasezerano azamara imyaka ibiri n’igice.

Nubwo Moyes, yari umushomeri guhera ubwo yatandukanaga n’ikipe ya Westham mu mpera z’umwaka w’imikino ushize, biteganyijwe ko uyu mwaka w’imikino azawusoza atoreza ku kibuga gishaje (Goodson Park) mbere yo kujya ku kibuga gishya cy’ikipe ya Everton (Bramley Moore Dock).

Moyes ni izina rizwi cyane mu ikipe ya Everton dore ko atari inshuro ya mbere agiye kuyitoza nyuma yo kuyikoramo udushya ndetse akesa n’uduhigo twinshi hagati ya 2002-2013 ubwo yajyaga gusimbura Sir Alex Ferguson mu ikipe ya Manchester united.

Biri kuvugwa ko Group ya Friedkin yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika isanzwe ifite ikipe ya Everton izanye David Moyes, mu buryo bwo kugarura ikipe ku gasongero nyuma y’igihe kinini yirukira hasi no hejuru mu bijyanye n’umusaruro.

Sean Dyche wari umutoza wa Everton we aherutse kwirukanwa mu ijoro ryo ku wa Kane taliki ya 9 ahanini azira umusaruro mubi dore ko ikipe ye ayisize ku mwanya wa 16 ndetse ikaba irusha inota rimwe izirwana no kutamanuka .

Abanyabigwi b’ikipe Leighton Baines na Seamus Coleman, bahise bahabwa kuyobora iyi kipe mu gihe cy’inzibacyuho ndetse baje kubyitwaramo neza batsinda ikipe ya Peterborough, 2-0, mu mikino ya (FA cup),ibintu bakoze n’ubundi ku munsi Sean Dyche, yirukaniweho.

Mu ikiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino Leighton Baines, yagize ati:” kubura abagenga n’abatoza sibyo buri umwe yifuza ndetse akenshi iyo bibaye biba bigaragaza ko hari ikitagenda, nk’abasigire ndetse n’abakinnyi twumvuga dufitiye ideni abafana ndetse twakoze iyo bwabaga turabitangira.”

Michael Keane nawe wahoze akinira Everton yumvikanye avuga amagambo ameze nk’aburira abakinnyi ba Everton aho yabashishikarizaga kwitanga mu kibuga kuko bitagaragara neza guhora hirukanwa abatoza buri gihe.

Nubwo Sean Dyche, yirukanywe ntibikuraho ko yarwaniye iyi kipe ishyaka nk’aho yayigarukirije ku mwamba wo kutamanuka mu kiciro cya kabiri ndetse ibyo akaba yaranabikoze mu gihe iyi kipe yakurwagaho amanota menshi kubwo kwica amasezerano y’ubukungu.

Biteganyijwe ko abafana n’abakunzi ba Everton, bazaba berekeje amaso yabo ku mukino bafitanye n’ikipe ya Aston villa, ku munsi wa 15, w’uku kwezi turimo Mutarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *