Dan Burn, myugariro w’ikipe ya Newcastle United, yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe, bisobanura ko azaguma kuri St. James’ Park kugeza mu mpeshyi ya 2027.
Ibi byatangajwe ku mugaragaro na Newcastle United ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko yagize umwaka udasanzwe, aho yagaragaye mu mikino 45 mu marushanwa yose, abura umukino umwe gusa muri Premier League.
Yari inkingi ikomeye muri ekipe ya Eddie Howe, aho yitwaye neza cyane mu mukino wa nyuma wa Carabao Cup batsinzemo Liverpool, ari nawe wafunguye amazamu akanatorwa nk’umukinnyi wahize abandi.
Mu kwezi kwa Werurwe, umutoza mushya w’u Bwongereza, Thomas Tuchel, yamuhamagaye bwa mbere mu ikipe y’igihugu maze Dan Burn akina iminota 90 yose mu mukino wa gishuti batsinzemo Albania, bituma anatangira urugendo rwe mpuzamahanga.
Mu byishimo byinshi nyuma yo kongera amasezerano, Dan yagize ati: “Nishimiye cyane kongera amasezerano hano. Nari nsigaje umwaka umwe kandi nashakaga gukemura iby’ejo hazaza hange hano. Nk’uko nabivuze kenshi, nifuza kurangiriza umupira hano ,ndishimye rero .”
Umutoza Eddie Howe na we yashimye uruhare rwa Dan mu byagezweho uyu mwaka, avuga ko ari umuntu ukora cyane kandi ugaragaza indangagaciro ikipe ikeneye.
Umuyobozi ushinzwe siporo muri Newcastle, Paul Mitchell, yavuze ko kongera amasezerano ya Dan ari ikimenyetso cy’akamaro akomeje kugira mu ikipe.
