Lubumbashi : abantu 500 bamaze kurumwa n’imbwa z’agasozi
Inzego z’ubuzima zo mu mujyi wa Lubumbashi zatangaje ko zabaruye abantu basaga icumi bitabye imana mu bantu basaga magana atanu bariwe n’imbwa nibura guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka kugeza tariki ya 24/ Ukuboza .
Ibi bikubiye muri Raporo ngari yashyizwe ahagaraga ku wa gatanu, tariki ya 27 Ukuboza n’ishami ry’ubuzima mu Ntara ya Katanga zibinyujije mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na kaminuza ya Lubumbashi ku bufatanye na komite nyobozi y’intara ya Haut-Katanga.
Dr. Marc Ngoy, umusesenguzi akaba n’umuyobozi mu ishami ry’ubuzima ku rwego rw’intara, we mu mboni ze yemeza ko kuri ubu ibintu bikomeje guhangayikisha kandi bisaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Aho yagize ati : “Kuva muri Mutarama kugeza uyu munsi dufite byibuze abantu 476 barumwe n’imbwa. Ndetse hemejwe ko harimo n’abafite indwara y’ibisazi ndetse n’abapfuye.
Mu by’ukuri iki ni ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange kuko hariho imbwa nyinshi zizerera ku gasozi kandi ikindi giteye inkeke ni abantu babarirwa ku rutoki barumwe bagana muri serivisi zacu ariko abandi batatuganye ntituzi uburyo tuzabigenzuramo “, nk’uko Dr. Marc Ngoy yabisobanuriye ikinyamakuru cya Yabiso News.
Kuri we, anameza ko amakomine ya Lubumbashi na Kampemba niyo yibasiwe cyane.
Aho yongeye ati : “Twaganiriye ku buzima bw’inyamaswa ndetse n’ingaruka ku nyamaswa nazo zishobora kugira ingaruka ku bantu. Niyo mpamvu dukomeje gutsimbarara ku gutegura gahunda yo gukingira imbwa .
Icya kabiri niba bishoboka , leta igomba gutanga uburenganzira hanyuma imbwa zose zizerera zikicwa, ibyo bikaba igisubizo cyo kugabanya iki kibazo kuri ubu kibangamiye iyi ntara “.