Watch Loading...
HomePolitics

Croatia : uwari umusigarire wa Minisitiri w’intebe yeguye nyuma yo kugaragara arasa abantu

Mu kanya gashize uwari umusigarire wa Minisitiri w’intebe wa Croatia witwa Josip Dabro amaze gutangaza ko yeguye kuri iyi mirimo nyuma y’amashusho yagiye hanze amwerekana ari kurasa abantu mu imodoka yari arimo .

Muri aya mashusho , Josip Dabro abanza kugaragara yicaye muri iyi modoka ari kwandikira ubutumwa bugufi muri telephone , acishamo akanaseka ndetse aririmba mu ijwi riranguruye indirimbo zo mu njyana ya jazz hanyuma agahita akuramo imbunda yo mu bwoko bwa Pisitori akarasa mu kivunge atitaye ku bari aho .

Mu butumwa buvuga ku bwegure bwe , Bwana Dabro yireguye avuga ko iyi videwo yashyizwe ahagaragara yafashwe mu myaka yashize ndetse ko n’amasasu yarashe atari aya nyayo ahubwo ari aya palasitike yari yahawe na leta yo kwitorezaho .

Avuga ku kuba yeguye , Uyu munya- cyubahiro yavuze ko impamvu yatanze ubwegure bwe ndetse bikaza bikurikiranye n’ishyirwa hanze ry’iyi videwo ngo nuko yirinze kuba intambamyi ku mirimo ya guverinoma yose kuko magingo aya hari abantu bagifata ariya masasu ari muri ariya mashusho nk’aya nyayo , ibi byatumye asa nk’utanga agahenge muri rubanda kuko bakimurakariye bijyanye nuko umuyobozi adakwiye kugaragara mu bikorwa nka biriya .

Josip Dabro yaje kuri uyu mwanya aturutse mu ishyaka ryitwa Hard – right nationalist party gusa yagiye anayobora Minisiteri zitandukanye muri iki gihugu zirimo iy’ubuhinzi n’ubworozi , amashyamba ndetse n’uburobyi mu bihe bitandukanye .

Ku munsi wo ku wa mbere w’iki cyumweru turi kugana ku musozo , Komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu yatangaje ko uwitwa Zoran Milanovic yongeye gutorwa nyuma yo kwegukana hafi 60 ku ijana by’amajwi y’abatoye ndetse anahigika uwitwa Dragan Primorac bari bahanganye wari waturutse mu ishyaka rya HDZ .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *