FootballHomeSports

Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye kuri Vinicius Junior ashobora no kumuteranya na Rodri

Kizigenza Cristiano Ronaldo yavuze ko bitari bikwiye ko Rodrigo Cascante ahabwa umupira wa zahabu mu gihe yari ahanganye na Vinicius Junior wamurushaga byinshi.

Rodrigo Cascante ukomoka mu gihugu cya Esipanye niwe uherutse guhabwa igihembo cy’umupira wa zahabu. Ni ibirori byasize impagarara n’urunturuntu mu mitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru kuko abenshi bahaga amahirwe menshi Vinicius Junior usanzwe akinira Real Madrid.

Uwo Vinicius Junior uvugwa aherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa ‘FIFA’ nyuma gato y’aho nanone yegukanaga igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugabo mu mupira w’amaguru mu bihembo bitangwa n’ishyirahamwe Globe Soccer Awards.

Ubwo yavugaga ijambo mu birori byatangirwagamo ibihembo bya Globe Soccer Awards, Cristiano Ronaldo, yavuze ko umukinnyi Rodri, yari afite bimwe mu bisabwa ngo atware umupira wa zahabu gusa akavuga ko ku rundi ruhande Vinicius Junior, ukomoka muri Brazil yari afite byinshi amurusha bityo yakabaye ariwe wasekewe n’ariya mahirwe.

“ku bwanjye Vinicius Junior, yari akwiriye umupira wa zahabu, kuba atarayihawe mbifata nk’uburiganya yakorewe, ibyo mbivugiye aha imbere ya buri wese.”

“Yego bayihaye Rodrigo, yari abikwiye gusa simpamya ko yarushaga Vinicius Junior, watwaye UEFA champions league ya 2024, ndetse agatsinda no ku mukino wa nyuma w’icyo gikombe, ibindi biza ku mpande sinumva impamvu yabyo kuko ugomba igihembo niwe ugihabwa ninayo mpamvu nkunda cyane, ndetse nkaba nshimira Globe Soccer.Bategura ibihembo byiza cyane.”

Asubiza ibyavuzwe na kizigenza Cristiano Ronaldo, Vinicius Junior, yagize ati: “Niba Cristiano avuze ko ndi umukinnyi mwiza, ngomba kubyemera ni iby’agaciro kuba ndi hano ndi kumwe na Ronaldo hamwe na Neymar n’abantu mfata nk’ikitegererezo mu rugendo rwanjye rw’umupira w’amaguru.”

Vinicius Junior yongeye kumvikana nanone nyuma ubwo yigaragarizaga imbuga nkoranyambaga avuga ko ari we mpano iyoboye mu mupira w’amaguru magingo aya.

Yagize ati:” Ntibiba byoroshye kugera aha, kuko n’agerageje kugera kuri byinshi n’ifuzaga harimo intego zitandukanye gusa icyi ngenzi nshimira Rurema, n’uko na shoboye guhesha agaciro umuryango wanjye.”

“Gutwara igihembo nk’iki bihaye umusaruro umwaka wanjye. Natwaye ibikombe 5 mu ikipe ya Real Madrid ndetse n’igihembo cya Globe Soccer ntwaye ku giti cyanjye binyeretse ko ndi mu nzira nziza. Ndashimira ikipe ya Real Madrid, Flamengo n’ikipe y’igihugu ya Brazil kuba barampaye amahirwe yo gukabya Inzozi zanjye zo gukina ruhago, ndetse muri rusange nkaba nshimira abakinnyi bagenzi banjye duhorana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *