Cristiano Ronaldo yashimagije bikomeye Lamine Yamal mbere y’umukino wa nyuma ugomba kubahuza

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu gutegura umukino wa nyuma wa UEFA nations league, kizigenza Cristiano Ronaldo, yashimagije bidasanzwe umukinnyi ukiri muto Lamin Yamal.

Uyu musore w’imyaka 17, umaze iminsi yigaragaza yatangiye gukanga benshi ndetse bamwe batangiye kumugereranya n’ibikomerezwa bitandukanye.

Nyuma y’aho Esipanye, itsindiye Ubufaransa, maze igahita ikatisha itike yo gukina finali, byamaze kwemezwa ko iki gihugu kigomba gucakirana na Portugal kuri iki cyumweru. Ni ibisa nk’uruhurirane dore ko Esipanye igizwe ahanini n’abakinnyi bato, abenshi bishimiye kuza kuba bacakirana n’ikipe irimo Ronaldo.

Mu magambo ye kapiteni Ronaldo, yavuze ko Lamin Yamal, ari impano idasanzwe ndetse yemeza ko ari uwo kwitonderwa mu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo.

Yagize ati,” Lamin Yamal ari kwitwara neza, ndetse akabyaza umusaruro impano ye, byaba byiza mumuretse akabanza agakura.

Yakomeje avuga ko ibyiza ari uko “bamureka akaba we, kuko ibyo akina atabishakisha”.

Si ubwa mbere uyu munyabigwi wa Real Madrid, avuze kuri Lamine Yamal, dore ko ubwo yaherukaga yavuze ko uyu muhungu ukiri muto afite amahirwe menshi yo kwegukana umupira wa zahabu mu gihe kiri imbere.

Lamine Yamal, aherutse nanone kwigaragaza ubwo yatsindaga ibitego bibiri muri 5 kuri 4 ikipe y’igihugu ya Esipanye, yatsinze Ubufaransa.

Nkuko buri umwe abihanze amaso, hategerejwe imyitwarire ye mu mukino wa nyuma wa UEFA nations league, igihugu cye kigomba guhuriramo na Portugal kuri iki cyumweru dore ko gutwara kino gikombe biri no mu bigomba kumuha amahirwe yo kwegukana umupira wa zahabu.

Ku rundi ruhande Portugal, bazahura yo yatsindiye Ubudage mu rugo ibitego bibiri kuri kimwe, aho igitego cy’intsinzi kinjijwemo na rutahizamu Cristiano Ronaldo.

Ronaldo, umaze gutwara imipira 5, ya zahabu araba yifuza gutwara igikombe mpuzamahanga dore ko ari mu myaka ya nyuma y’igihe cye cyo gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *