Watch Loading...
HomeOthers

Congo-Brazzaville : abagera kuri 21 barwaye Indwara y’Ubushita Bw’Inkende

Ministeri y’ubuzima muri Congo-Brazzaville yatangaje kuri iki cyumweru ko muri icyo gihugu hagaragaye abantu 21 barwaye indwara y’ubushita bw’inkende.

Abandura iyi ndwara bakomeje kwiyongera mu bihugu byo mu burasirazuba no hagati by’Afrika. Hari kandi abantu bamaze kugaragaraho iyo ndwara mu bihugu bimwe by’Uburayi n’Aziya.

Ubutegetsi muri Congo-Brazzaville buvuga ko iyo ndwara imaze kuboneka mu ntara 15 z’icyo gihugu. Uduce twibasiwe cyane ni Sangha na Likouala twegereye amashyamba.

Ministiri Gilbert Mokoki wabitangaje yavuze ko mu bantu 158 bakekwagaho iyo ndwara bapimwe, 21 bayisanganywe.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, riherutse gutangaza ko indwara y’ubushita bw’inkende ari icyorezo gihangayikishije Isi.

Iyi ndwara imaze guhitana abantu 570 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.Kuruhande rw’u Rwanda Ministiri w’ubuzima w’u Rwanda Sabin Nsanzimana yavuze ko barimo gukorana n’inzego z’ubuzima z’ibihugu baturanye n’ibindi bigo mpuzamahanga kugirango bahagarike icyo cyorezo.

u Rwanda rwo rwatangaje ko rwashizeho ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’indwara y’ubushita bw’inkende zirimo no kugenzura abinjira mu gihugu hagenzurwa ko ntayo bafite.

 MINISANTE, yatangaje ko umuntu wese ashobora kwandura Mpox binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye.

Ibyago byo kwandura Monkeypox binyuze mu gukora ku bintu abayirwaye bakozeho ni bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Monkeypox ari abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Monkeypox, akwiye kwihutira kujya kwa muganga, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe by’umwihariko umuntu akagaragaza abo akeka yahuye na bo akaba yarabanduje, kugira ngo na bo bitabweho kurushaho.

Mu gihugu cy’abaturanyi aho iyi ndwara imaze iminsi igaragaye, imaze guhitana ubuzima bw’abantu umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *