Cole Palmer ukinira Ikipe ya Chelsea yatangaje ko atajya yita ku bitekerezo by’abo yise ‘injiji ziba ku mbuga nkoranyambaga bimwandikwaho bivuga ko yaba yarazimye nyuma y’umukino wa shampiyona iyi kipe yatsinzemo Liverpool ibitego 3-1 igakomeza kongera icyizere cyo kuguma mu makipe ashobora kuzahagararira Ubwongereza muri UEFA Champions League umwaka utaha .
Chelsea yicaye ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Premier League nyuma yo gutsindira Liverpool ku kibuga cyayo Stamford Bridge ibitego 3-1 ndetse bibiri muri byo byaje mu gice cya mbere cy’umukino . Aho Enzo Fernandez yatsinze igitego cya mbere hakiri cyane hanyuma myugariro Jarell Quansah aza kwitsinda icya kabiri nyuma y’akavuyo kari mu rubuga rw’amahino rwa Liverpool ku munota wa 56′.
Gusa mbere yuko iminota mirongo icyenda y’umukino nyirizina irangira , Myugariro akaba na Kapiteni wa Liverpool Virigil van Dijk yaje kugabanya ikinyuranyo atsinda igitego cy’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri gusa Cole Palmer yaje guterekamo penaliti ndahagarikwa ku ikosa ryari rikorewe Moises Caicedo wanabaye umukinnyi w’uyu mwaka w’imikino wa chelsea mu minota y’inyongera .
Cole Palmer wongeye kubona inshundura nyuma y’imikino 13 yose muri Premier League adatsinda , amaze gutsinda ibitego 36 anatanga imipira ivamo ibitego 17 mu mikino 54 amaze gukina gusa nubwo yari amaze iyi mikino yose adatsinda mbere yuko ahura na Liverpool yari amaze gutanga imipira 2 yavuyemo ibitego muri shampiyona .
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru SKY SPORTS nyuma y’umukino yanafashijemo ikipe ye kubona intsinziy’ingenzi yabajijwe ku bijyanye niba ibyo yirirwa abona bimuvugwaho ku mbuga nkoranyamba zitandukanye yuko yaba yarasubiye inyuma hakaba n’abakoresha imvugo zidakwiye bijya bimugiraho inguruka .
Yagize ati : “Imbuga nkoranyambaga kuri ubu zuzuyeho injiji , ntago njya mpa umwanya na muto ibyo bavuga ,kuri uyu munsi natsinze ndishimye ndetse nizera ko buri munsi mpora ndangamiye kuzamura urwego rwange nkarusha aho nahoze ndetse nishimiye gufasha iyi kipe mu byukuri “, Nkuko yabitangarije SKY SPORTS .

Kurundi ruhande umutoza wa Liverpool , Arne Slot yari yakoze impinduka zisaga esheshatu mu bakinnyi 11 bari basanzwe babanzamo nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona hakiri kare cyane mu mpera z’icyumweru cyabanjirije iki banyagiyemo ikipe ye Tottenham Hotspurs ibitego 5 -1 kuri sitade yayo ya Anifield Road .