FootballHomeSports

Claudio Ranieri watwaranye premier League na Leicester city muri 2016 yagizwe umutoza mukuru wa AS Roma 

Kuri uyu wa kane Umutaliyani Claudio Ranieri watwaranye igikombe cya shampiyona y’ubwongereza n’ikipe ya Leicester City mu mwaka wa 2016 yemejwe ko ariwe ugiye gutoza ikipe ya A.s Roma yo mu gihugu cy’ubutaliyani .

Mu masaha y’i saa sita nibwo Ikipe ya As Roma ibicishije ku rubuga [ website ] rwayo yemeje ko uyu Mutaliyani agomba kuyibera umutoza mukuru kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye .

Bivugwa ko uyu mukambwe w’umucurabwenge mu bya ruhago nyaburayi ahawe aka kazi ko gutoza iyi ikipe nyuma y’inama y’ikubagaho yabaye hagati y’abanyir’iyi ikipe yigaga ku kuba uyu musaza yahabwa kuyitoza iza kwanzura ko ahawe aka kazi gusa hagakomezwa gushakishwa undi mutoza w’igihe kirekire ugomba gutoza iyi ikipe ndetse Claudio Ranieri akaba azakomeza gufasha iyi ikipe mu buryo bw’ibitekerezo ku bijyanye n’itoranywa ry’umutoza uhamye uzamusimbura .

ikipe ya As Roma mu minota ishize yifurije ishya n’ihirwe uyu musaza uri mu bubashywe mu mujyi wa Roma muri paje nshya agiye gufungura mu rugendo rwe rw’ubutoza ndetse n’inamwizeza kuzagirana ubufatanye muri byose mu gihe bagiye gukorana .

Ranieri azanwe mu rwego rwo kongerera abakinnyi ubumenyi ndetse no kubasangiza uburambe afite nk’umutoza wagiye uca ahantu henshi hagiye hatandukanye nk’umutoza kandi w’amakipe akomeye haba muri Premier League , La Liga na Ligue 1 ndetse hamwe muri aho arinako anatwarayo ibikombe.

AS Roma mu mpere z’icyumweru gishize iyi ikipe yatsinzwe n’ikipe ya Bolagna ibitego bitatu kuri bibiri(3-2) ndetse kuri ubu iyi kipe iherereye ku mwanya wa 12 ku rutonde rusange rw’agateganyo rwa shampiyona y’ubutaliyani [ Italian Serie A ] n’amanota 13

Claudio Ranieri w’imyaka 73 nyuma yuko yafashije ikipe ya Leicester city kwegukana igikombe cya shampiyona y’ubwongereza ntawamuciraga akarurutega yahise atera umugongo iyi ikipe ahita yerekeza mu ikipe ya Nantes yo mu Bufaransa nayo aza gutandukana nayo yerekeza mu makipe arimo  Fulham, Roma, Sampdoria na Watford .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *