HomeOthers

China : Abanyeshuri biga muri IPRC -Musanze begukanye Umudali wa Zahabu ku rwego rw’Isi

Mu ijoro ryakeye  mu gihugu cy’u Bushinwa , Itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda batatu n’undi umwe w’Umushinwa begukanye Umudali wa Zahabu mu Irushanwa Mpuzamahanga ryiswe “World Skills Competition”  rigamije guteza imbere ubumenyingiro.

Aba banyeshuri ni Uwamahoro Alphonsine, Umwali Ange Natacha na Ngabonziza Elie bo mu Rwanda na Yan Meng wo mu Bushinwa ,aho  bigaga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro ry’u Rwanda (RP) – Ishami rya Musanze n’undi wo muri Kaminuza y’Imyuga n’Ikoranbuhanga ya Jinhua (Jinhua University of Vocational Technology) yo mu gihugu cy’u Bushinwa.

Uyu mudali bawuhawe nyuma yuko umushinga wabo witwa ‘Smarter Cooking, Better Living, Smart Kitchenware Enters the African Market’ ugamije gusubiza ibibazo abatuye Afurika bahura na byo mu gukoresha ibikoni, wifashishije ikoranabuhanga rigezweho kandi rigenewe uyu Mugabane wahize indi bari mu kiciro kimwe .

Aba banyeshuri kandi bavuga ko ibirimo ubuhanga buhanitse, ubunyamwuga, akamaro umushinga uzagira, gukorera hamwe no guhanga ibishya ni byo byafashije iri byo byabafashije guhigika andi matsinda bari bahanganye.

Iyi Kaminuza y’Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga ya Jinhua uyu munyeshuri wafatinije n’aba banyarwanda batsinze yigamo isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishuri Rikuru Ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Ishami rya Musanze yasinywe ku wa 28 Werurwe 2024.

Ubu bufatanye bwashyiriweho guteza imbere uburezi bw’Imyuga n’Ubumenyingiro, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda biga imyaka ibiri mu Rwanda n’undi umwe mu Bushinwa mu masomo ya Electrical Automation Technology na E-commerce.

Muri aya marushanwa kandi itsinda ririmo Abanyarwanda Tuyihimbaze Israel na Mbonimana Philimine na Hong Encheng wo mu Bushinwa ryegukanye Umudali wa Bronze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *