CHAN 2024 : Jimmy Mulisa yijeje abanyarwanda Intsinzi imbere ya Sudan
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu witwa Jimmy Mulisa yashimye icyizere yagiriwe cyo gutoza Ikipe y’Igihugu “Amavubi” iri gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2024 ndetse anizeza abanyarwanda kuza kwitara neza mu mukino bafitanye na Sudan .
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa radiyo y’igihugu wajyanye n’iyi kipe ,Jimmy Mulisa uherereye mu mujyi wa Juba muri Sudan yashimye icyizere yagiriwe cyo gutoza Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.
Aho yagize ati : “Ndashimira Ferwafa ku bw’icyizere nagiriwe kandi Ndizeza gushyira inyungu z’Igihugu hejuru ya byose. Imana ibimfashemo.”
Nyuma y’uko umutoza mukuru w’lkipe y’lgihugu , Torsten Frank Spittler atabonetse kubera impamvu z’umuryango, yifuje ko umusimbura we mu nshingano zo kuyobora Ikipe y’lgihugu nkuru, yaba Bwana Mulisa Jimmy wari umwe mu bamwungirije.
Bityo akaba ari na we ukomeje kuyobora imyitozo y’ikipe y’lgihugu ya CHAN muri iyi mikino yo guhatanira kuzakina imikino ya nyuma ya CHAN u Rwanda ruzakinamo na Sudani y’Amajyepfo .
Ikipe y’Igihugu yahagurutse i Kigali ku wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2024, yerekeza muri Sudani y’Epfo gukina umukino ubanza uzabera i Juba tariki ya 22 Ukuboza, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 28 Ukuboza 2024.

