FootballHomeSports

CHAN Q 2024 : Emery Bayisenge ntiyegeze ajyana n’abandi muri Sudan

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” igizwe n’abakinnyi 25 yerekeje i Juba aho izakirirwa na Sudani y’Epfo mu mikino y’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024 idafite Emery Bayisenge wa Gasogi United kubera ikibazo cy’imvune.

Mu bakinnyi bajyanye na yo ntiharimo Bayisenge Emery wavunitse, asimburwa na Nshimiyimana Yunusu.

Yunussu asimbuye Emery muri iyi kipe igiye kwerekeza muri Sudani y’Epfo nyuma yuko uyu musore usanzwe ukinira ikipe ya Gasogi united asibye imyitozo yo ku wa Gatatu kubera imvune.

Mu minsi ishize , Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya CHAN  Jimmy Mulisa yafashe icyemezo cyo gusezerera bamwe mu bakinnyi banarimo Yunussu Nshimiyimana waje kuba agarurwa muri iyi kipe yitegura gucakirana n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo.

Abakinnyi basezerewe ni abakinnyi barindwi gusa icyatunguranye cyane ni ukuntu mu basezerewe harimo na Niyonzima Olivier “Sefu” umaze iminsi yitwara neza muri Rayon Sports.

Mu bandi basezerewe barimo Mugiraneza Frodouard wa APR FC akaba akina mu kibuga hagati yugarira, Benedata Janvier wa AS Kigali akaba akina hagati mu kibuga, Usabimana Olivier rutahizamu wa Marines FC, Habimana Yves rutahizamu wa Rutsiro FC ndetse na Bizimana Yannick akaba rutahizamu wa Bugesera FC.

Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ya CHAN yatangiye imyitozo yitegura iyi mikino ibiri yo gushaka itike y’iki gikombe cyizabera mu bihugu bitatu Uganda, Tanzania na Kenya.

Nubwo bimeze bityo muri iyi kipe harimo ibibazo “Bombori bombori mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri gushaka itike ya CHAN 2025” gusa igihari n’uko byemejwe ko  Jimmy Mulisa ariwe ugomba kuyitoza akungirizwa na Habimana Sosthène ’Lumumba’ .

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya CHAN ifite umukino ubanza ku itariki ya 22 Ukuboza 2024, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe tariki ya 28 Ukuboza 2024, iyi mikino yombi ikazerekana ugomba kubona itike ya CHAN ya 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *