CHAN 2025 : Emery Bayisenge yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu
Kuri uyu wa kane , tariki 12 Ukuboza, 2024 , ikipe y’igihugu [Amavubi stars ] imaze gushyira ahagarara urutonde rugari rugizwe n’abakinnyi 31 barimo na Emery Bayisenge wa Gasogi united , aba bahamagawe mu rwego rwo kwitegura imikino izayihuza na Sudani y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika CHAN 2025 .
Emery Bayisenge utaherukaga guhamagarwa, akaba ahamagawe nyuma y’igihe gito anongeye kugagara muri shampiyona y’u Rwanda nk’umukinnyi nyuma yuko yari yaragiye gukina hanze , gusa mu mezi ashize akongera gutungurana ubwo yasinyiraga ikipe ya Gasogi United.
Emery Bayisenge niwe watsinze igitego gifungura irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016 , iki gitego akaba yaragitse inzovu za Cote D’ivoire mu mukino wari wafunguye irushanwa ku mugaragaro ubwo bakiniraga kuri sitade amahoro imbere ye Nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame .
Mu bandi batunguranye kuri uru rutonde rw’aba bakinnyi rwagiye hanze harimo Niyonzima Olivier bakunzwe kwita Sefu usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports na we utaherukaga guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu
Sefu ni umwe mu bakinnyi bakomeje kugirira ibihe byize mu ikipe ye ya Rayon Sports kuko ari numwe bafashije iyi kipe kwegukana amanota atatu imbere y’ikipe ya Muhazi football club yo mu karere ka Rwamagana mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali pele Stadium .
Ikipe ya APR niyo iyoboye andi makipe mu kugira ubwiganze bw’abakinnyi benshi bahamagawe kuko yo yonyine ifitemo abakinnyi bagera ku icumi bose aba barimo Olivier Dushimimana , Mugisha Gilbert , Niyibizi Ramadhan ,Tuyisenge Arsene ,Mugiraneza Froduard , Ruboneka Jean Bosco ,Yunusu Nshimiyimana ,Niyigena Clement , Kapiteni wayo Niyomugabo Claude na Byiringiro Gilbert .
Mu gihe ikipe bahanganye yitwa Rayon Sport yo ifitemo abakinnyi batandatu , Ikipe ya Gasogi United ifitemo abakinnyi babiri, Police FC na yo ifitemo abakinnyi babiri, ndetse na Rutsiro ikagiramo umukinnyi umwe, Gorilla FC na yo ni umwe, kimwe na Etoile de l’Est ifitemo na yo umukinnyi umwe , ikipe ya AS Kigali .
Izindi nkuru wasoma .
- Muhire Kevin ashobora gushoka muri Rayon sports isaha ku isaha
- Perezida Kagame yahawe ubutumwa bw’ingenzi na Perezida wa Angola
- Ruben Amorim yahaye umurongo ibyo gusohoka kwa Rashford muri Manchester united
- Ukuri ku makuru avuga ko Rachid Kalisa yaba yarasezeye umupira w’amaguru
- Umushinga wo kugura Yawanendji-Malipangou muri Rayon Sports wamaze kugwamo inshishi