Watch Loading...
FootballHomeSports

CHAN 2024 : By’amaherere , Amavubi yiherewe itike na CAF

Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF) imaze gutangaza ko u Rwanda ruri mu rutonde rw’amakipe 10 amaze kubona itike CHAN 2024 iteganijwe kubera muri Tanzania, Kenya na Uganda tariki ya 1 kugeza kuri 28 Gashyantare 2025.

Mu buryo busa n’ubw’amaherere ndetse bitunguranye cyane ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yamaze kwiyakira ko yabuze itike byarangiye ndetse n’abakunzi ari uko !

Mu kanya gashize ibinyujije ku rubuga rwayo , CAF  yemeje ko u Rwanda rusanze ibindi bihugu byinshi byamaze kubona itikie birimo Angola, Burkina Faso, Centrafrique, Guinée, Niger, Nigeria, Sénégal, Sudani na Zambia .

 CAF yanongeyeho ko ibindi bihugu bitanu bimenyekana nyuma y’imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru.

Ku mugoroba wo ku munsi wejo ku wa gatandatu tariki ya 28 / Ukuboza /2024 , mu mukino wari wanitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire,  Amavubi yatsinze Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino w’amajonjora ya CHAN 2024.

Ibi bitego byatsinzwe na Mugisha Didier , nyuma yuko Tuyisenge Arsene ku munota wa 38’ yateye ishoti atereye kure, umupira ukora kuri Mugisha Didier mu rubuga rw’Amahina, umunyezamu Juma awukoraho ukubita ipoto uramugarukira ku mugongo ujya mu izamu.

Igitego cya kabiri cy’amavubi cyabonetse ku munota wa 58′ ubwo Muhire Kevin yungukiye mu makosa ya ba myugariro ba Sudani y’epfo atsindira u Rwanda igitego cya kabiri muri uyu mukino.

Gusa ku munota wa 81′ uwitwa David Sebith ntiyabaniye iyi kipe kuko nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye yatsindiye Sudani y’Epfo igitego cy’impozamarira ku mupira yari ahawe ku ruhande ibumoso agasiga myugariro Niyomugabo Claude.

Umukino warangiye , Amavubi atsinze Sudani y’epfo ibitego 2-1 ayisezerera mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2024 , Amakipe yombi yanaganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi ariko Sudani y’epfo isezererwa kubera ibitego byinshi yatsindiwe mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *