Central Afrique : Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2025 ,Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, zazindukiye mu muganda rusange zahuriyemo n’abaturage bo mu Mujyi wa Bangui.
Abitabiriye uyu muganda bakoze ibikorwa birimo isuku muri uyu mujyi ndetse banasukura inkengero z’imihanda.
Umuyobozi w’agace ka 5ème Arrondissements de Bangui, Alain Yemo, yavuze ko umuganda umaze kubageza kuri byinshi.
Uyu muyobozi kandi yanashimiye ko Ingabo z’u Rwanda zawutoje abaturage kuko bituma bahura bakanaganira ku bindi bikorwa bibateza imbere.
Aho yagize ati : “Turi mu mwaka wa gatatu, hari impinduka, mbere hari indwara nyinshi zaterwaga n’umwanda no kuba ahantu hasa nabi. Habaga n’imyuzure kubera aka gace kacu kari hasi iyo imvura yagwaga amazi ava ku misozi yuzuraga hano akangiza byinshi.”nkuko tubikesha Radio Rwanda.
Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu, abaturage b’i Bangui bawuhuriyemo n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni .
Abaturage bo mu Mujyi wa Bangui muri Centrafrique bagaragaje ko kubana n’Ingabo z’u Rwanda, umunsi ku munsi byabigishije uko bashobora gukora ibikorwa bibateza imbere birimo umuganda bakora buri wa Gatandatu.