Hatangajwe andi makuru y’ingenzi nyuma y’iperereza ku Mupadiri ukekwaho gusambanya umunyeshuri!
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha [RIB] rwataye muri yombi Umupadiri wayoboraga ikigo cy’amashuri cya Lycee de Rusumo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Uyu mupadiri uyobora iri shuri ryo mu Karere ka Kirehe, yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024. aya makuru kandi yahamijwe ndetse anatangwaho ubusobanuro burambuye n’umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thierry ….