Inama yo kwiga ku buryo shampiyona yakomeza gukinwa nta subikwa rya hato na hato yatumiwemo Minisiteri

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda “Rwanda Premier League” rwatumiye Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu nama ruzagirana n’amakipe ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024, iziga ku buryo Shampiyona yakomeza gukinwa. Mu minsi ishize nibwo uru rwego rutegura shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda “Rwanda Premier league”…

Read More

Nyamasheke : MINUBUMWE yagaragaje ibyo gukora mu rwego rwo kuzamura ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yabwiye abaturage bo mu Akarere ka Nyamasheke kwitabira gahunda za Leta uko bikwiye, ndetse kugendera kure imvugo zibayobya kuko biri mu bituma ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda butagerwaho muri aka Karere.  Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa muri aka Karere mu biganiro bigamije gushakira umuti ibikibangamiye ubu bumwe….

Read More

Lee Carsley yatsembye yivuye inyuma ibyavugwaga ko ari we ushobora kuzatoza abongereza mu buryo buhoraho !

Lee Carsley yatangaje ko atigeze asaba kuba yahatanira kuba umutoza mukuru uhoraho w’Ubwongereza ugomba gusimbura Gareth SouthGate weguye kuri izi nshingano . Lee carsely nyuma yo kwararikwa n’ikipe y’igihugu y’ubugereki yafatwaga nk’insina ngufi imbere y’intare eshatu z’abongereza ariko bikaza kurangira imutsinze ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ya UEFA NATIONS LEAGUE yabaye ku munsi wo…

Read More

Nyarugenge : Hafashwe amabalo 24 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafashe amabalo 24 y’imyenda ya caguwa, hafatwa n’umugabo w’imyaka 33 y’amavuko, ucyekwaho kugira uruhare mu kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu. Yafatiwe mu cyuho afite amabalo 13 y’imyenda ya caguwa mu isoko rya Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, ahagana saa saba…

Read More

Abahagarariye u Rwanda mu Igikombe cy’Isi gihuza amakipe y’abato abarizwa mu marerero ya Bayern Munich bageze mu Budage

Impano icumi zavuye muri academy ya Bayern Munich yo mu Rwanda zageze i Munich amahoro aho zigiye gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’ama-academy ya FC Bayern 2024, izatangira ku ya 15 Ukwakira . Amakuru ahamya ibyo kugerayo k’uru rubyiruko yahamijwe na Minisiteri ya siporo ibicishije ku urukuta rwayo rwa X yahoze ari tweeter yavuze ko impano…

Read More

Abayapani barokotse ibisasu kirimbuzi bahawe igihembo cyitiriwe Nobel

Nihon Hidankyo, n’itsinda ry’abayapani barokotse ibisasu bya kirimbuzi, batsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2024 kubera imbaraga ryashyizwemo zo kugirango hagerwaho isi itarangwamo intwaro za kirimbuzi. Iri tsinda ryahawe icyubahiro kubera ibyo ryerekanye binyuze mu buhamya bw’abatangabuhamya ko intwaro za kirimbuzi zitagomba kongera gukoreshwa nkuko byahamijwe na Jorgen Watne Frydnes, usanzwe ari umuyobozi wa komite…

Read More

USA : Serwakira yiswe Milton yateye ibura ry’amashyanyarazi rikomeye muri Florida

Abantu miliyoni eshatu babuze amashanyarazi n’impombo z’amazi zirangirika kubera Serwakira Milton yibasiye Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe z’Amerika . Guhera mu ijoro ryo kuwa gatatu kugera mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, umuyaga mwinshi waturukaga ku nkombe z’inyanja washegeshe igice kinini cy’amajyepfo ku buryo butari bwitezwe.Guverineri w’iyi Leta Ron DeSantis yavuze ko…

Read More

Musengamana Beata wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahawe ibirimo inzu nshya

Kuri uyu wa gatanu Musengamana Beata wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahawe inzu nshya yubakiwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi . Mu byishimo byinshi Musengamana Beata ashimira Umukuru w’Igihugu ku bw’imiyoborere myiza ndetse n’ibyo amaze kugezaho abanyarwanda muri rusange uhereye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 . Musengamana anavuga ko…

Read More