Imyitozo ya Rayon Sports yasubitswe!

Ikipe ya Rayon Sports yagombaga gutangira imyitozo kuri uyu wa mbere wa tariki 30 Kamena 2025, ntikibaye kubera umubare w’abakinnyi benshi b’iyi kipe biganjemo abanyamahanga bataragera mu Rwanda. Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura abakinnyi batatu inongerera amasezerano umukinnyi umwe , Abarundi babiri Prince Michael Musore ukina ku ruhande rw’ibumoso, Tambwe Gloire, ndetse na Rushema…

Read More

CHAN 2024: Byose wamenya kuri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya munani

Irushanwa rya CHAN, risanzwe rihuza amakipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere wabo mu gihugu, uyu mwaka rero binyuze muri CAF, ni irushanwa byemejwe ko rizabera mu bihugu bitatu bisanzwe bibarizwa muri Afurika y’Uburasirazuba (Kenya, Tanzania na Uganda) maze rikaba hagati ya taliki 2 kugeza 30 Kanama uyu mwaka. Iri ni irushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya…

Read More

BREAKING : João Pedro yerekeje muri Chelsea kuri miliyoni £50

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Brighton & Hove Albion ku igurwa ry’umusore w’imyaka 23 ukomoka muri Brazil, João Pedro. Uyu rutahizamu wifuzwaga cyane n’amakipe atandukanye harimo na Newcastle United, yagaragaje ko yifuza kwerekeza gusa muri Chelsea, bituma ibiganiro hagati y’impande zombi byihuta. Amakuru yizewe agera kuri Daily Box yemeza ko Chelsea…

Read More

Paul Pogba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Monaco nyuma yo guhagarikwa kubera imiti itemewe

Nyuma y’igihe kirekire kitari cyoroshye, Paul Pogba yongeye kugaruka mu kibuga cy’umupira w’amaguru mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri n’ikipe ya AS Monaco yo mu Bufaransa. Uyu mukinnyi wahoze akinira Manchester United na Juventus, w’imyaka 32, yahagaritswe by’agateganyo muri Nzeri 2023 nyuma yo gusangwamo imiti itemewe (DHEA) ubwo yasuzumwaga ku mukino…

Read More

Umutoza wa Rayon Sports yageze i Kigali azanye n’umukinnyi mushya

Kuri uyu wa Gatanu wa tariki 27 Kamena 2025, nibwo umutoza n’Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi yageze mu Rwanda ari kumwe n’umukinnyi biteganyijwe ko agomba gukinira Rayon Sports. Umutoza Afhamia Lotfi yasinyiye Rayon Sports nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino wa 2024-2025 , ahita yerekeza iwabo mu gihugu cya Tunisia. Mu byo yagombaga gushaka harimo n’umutoza wungirije nk’uko yari…

Read More

Kiyovu Sports yatangiye guhangana n’ibihano yafatiwe na FIFA

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugirana amasezerano y’ubwishyurane na Blanchard Ngaboniziza byatumye ibihano byayo byo kutandikisha abakinnyi bishingiye kuri we bikurwaho. Kiyovu Sports ifite ideni rya Miliyoni 157 z’amafanga y’u Rwanda byatumye iyi kipe ifatirwa ibihano byo kutagura n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi (FIFA) ndetse n’umwaka ushize yifashishije abakinnyi bato kugira ngo babashe gukina. Mu…

Read More

EXPLAINER : Dore inzara zikomeye zabayeho mu mateka y’isi

Rimwe na rimwe biba byiza iyo usubiye inyuma ukamenya amateka meza ndetse ntiwibagirwe n’ashaririye y’igihugu cyawe. Akenshi kandi biba byiza iyo amwe muri ayo mateka asigasiwe cyangwa akabungwabungwa mu buryo bwiza dore ko bifasha benshi kumenya imizi y’ibyo babona uyu munsi bityo bakitanga ndetse bakanirinda ko bimwe mu bibi byakongera kubagwirira. Mu kiganiro ubumenyi bw’isi,…

Read More

Rubavu :  abaturage basabwe kwivanamo  ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwibutso rwa Bigogwe mu Karere ka Rubavu ku wa 25 Kamena, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yagaragaje ko ibikorwa by’urugomo bikorerwa abarokotse bikwiye kwamaganwa nta buryarya. Yabivuze mu ruhame ahari abahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), abaturage ndetse n’abayobozi, aho yashimye uruhare rw’abikorera mu kwibuka no kubaka…

Read More

Ronaldo yahisemo gukomeza gukina muri Al Nassr, ahakana ibihuha by’igenda rye

Cristiano Ronaldo yaciye amarenga ko ashobora gusiga Al Nassr ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ko “igice cyarangiye” nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024–25. Ibi byatumye havuka ibihuha byinshi ko ashobora kujya gukinira imwe mu makipe azitabira irushanwa rya FIFA Club World Cup ryaguwe, harimo Botafogo yo muri Brazil, River Plate yo muri Argentine na Wydad AC…

Read More