Leta yahagurukiye guca akavuyo mu madini n’amatorero nyuma yo gushyiraho amabwiriza azashobora umugabo agasiba undi
Urwego rw’imiyoborere mu Rwanda rufite n’inshingano zo kureberere amadini n’amatorero ndetse n’indi miryango ishingiye ku myemerere yasohoye amabwiriza mashya agomba kubahirizwa nyuma yakajagari kagiye kagaragara muri iki gisata cy’imyemerere , amadini ndetse n’amatorero. 1.Umuryango usaba ubuzima gatozi muri RGB werekana icyemezo gitangwa n’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kigaragaza ko inyubako yagenewe ibikorwa byo gusenga yujuje…