RIB yafunze abayobozi babiri bo murenge wa Kigali wa bakekwaho ruswa
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Mutware Francois wari ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo muri uwo Murenge. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025 , nibwo uru rwego rwemeje ko aba bayobozi babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho…