# KWIBUKA 31:Tariki ya 10 Mata 1994 ,Ubwicanyi bwarakomeje muri Rushashi, Ngororero, muri Kiliziya ya Gahanga n’ahandi
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. 1. Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y‘abicanyi yayoborwaga na minisitiri w’intebe Jean Kambanda Kuvana abantu mu Rwanda…