BREAKING : Itorero riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda ryambuwe ubuzimagatozi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwatangaje ko rwambuye icyangombwa cy’ubuzimagatozi Itorero Grace Room Ministries, riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda kubera kutubahiriza amategeko. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025 nibwo RGB yatangaje ko yambuye icyemezo cy’ubuzimagatozi Grace Room nka Minisiteriya ihuriwemo n’indi miryango kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize…

Read More

Gakenke : Umusore yemeye ko yishe sebuja agambiriye kumwiba

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko arakekwaho kwica umugabo wamukoreshaga akazi ko kwita ku bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi, agambiriye kumwiba.  Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku itariki ya 02 Gashyantare 2025 ubwo abaturanyi n’umuhungu we bagiye mu rugo rwe, mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, aho yakoreraga imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, bahasanga imyenda ye igizwe n’ipantaro, ishati…

Read More

Abapolisi bakubutse mu butumwa bw’amahoro bashimwe ubwitange bagaragaje

Kigali – Abapolisi b’u Rwanda 160 bo mu itsinda RWAFPU2-10 berekeje mu gihugu cya Santrafurika aho bagiye gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUSCA), basimbuye itsinda RWAFPU2-9 ryarangije inshingano zaryo nyuma y’umwaka wuzuye bari mu gace ka Kaga Bandoro mu Majyaruguru y’icyo gihugu. Aba bapolisi bashya bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali…

Read More

Nyanza : Umugore yiyemereye ko yishe umugabo we amuziza kumena ifu y’ubugari

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaregewe dosiye iregwamo umugore w’imyaka 58 ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe. Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 58 ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe. Icyaha cyabaye ku itariki ya 15 Mata 2025, mu…

Read More

Kigali: Abanyeshuri bigishijwe gukumira no kurwanya inkongi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryakiriye abanyeshuri biga mu kigo cy’ishuri ryitwa Wisdom Center, giherereye mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bari baherekejwe n’abarimu babo n’abaybozi b’ishuri mu rugendoshuri. Ni mu rugendoshuri bakoreye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho iri shami rikorera, rugamije kubungura…

Read More

Lamine Yamal ari kuvugwa cyane nyuma yo kugaragarizwa urukundo mu buryo budasanzwe

Umusore w’ikipe ya Barcelona, Lamine Yamal akomeje guca uduhigo aho post yakoze ku rubuga rwa Instagram nyuma yo gusezererwa na Inter Milan muri Champions League imaze gukundwa (Likes) n’abantu barenga Miliyoni 9.5 ndetse abangana n’ibihumbi 310 nabo bamaze gutanga ibitekerezo byabo kuri iyi post. Post kuri Instagram zakunzwe (zagize-Likes) kuruta izindi! 1.Linonnel Messi: yishimira igikombe…

Read More

Manchester United igiye kugera kuri finali ya Europa League itavunitse

Ikipe ya Athletic Bilbao iri mu byago byogusezerwa na Manchester United mu buryo bworoshye nyuma yo kuvunikisha abakinnyi babiri b’ingenzi, Nico Williams na mukuru we Inaki Williams bari mu batanze umusaruro mu mukino ubanza batsinzwemo ibitego bitatu ku busa(3-0). Nk’uko amakuru ari kuva mu gihugu cya Esipanye abyemeza , aba basore bombi bafatiye runini cyane…

Read More

Moses Turahirwa yavuze ko nta perereza ryabaye ndetse ko yatawe muri yombi kubera ibyo yanditse

Kuri uyu wa Kabiri wa tariki 06 Gicurasi 2025, umunyamideli w’ikirangirire, Moses Turahirwa yagejejwe imbere y’urukiko kugirango aburanishwe ku byaha ashinjwa bijyanye no gukoresha icyiyobyabwenge cy’urumogi, gusa yemeje ko nta perereza ryakozwe ahubwo yafashwe kubera ibintu yanditse ku mbugankoranyambaga nubwo ubushinjacyaha bwo buvuga ko mu byo aregwa ibyo bitarimo Uyu munyamideli uzwi ku birango bya…

Read More