Ibigomba kubahirizwa ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzasubukurwa

Komite y’Amarushanwa y’Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yamaze gufata umwanzuro ko umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzasubirwamo ku itariki 21 Gicurasi 2025 , ugatangira ku munota wahagazeho. Uyu mukino wari wasubitswe nyuma y’umutekano muke wagaragaye kuri sitade ya Karere ka Bugesera mu gihe umukino wari ugeze ku munota wa 57′ Bugesera FC…

Read More

KNC yatangaje ko ‘FERWAFA’ ifite amakosa ku byabaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports

Umunyamakuru wa Radio/TV 1 Rwanda, Kakooza Nkuliza Charles, uzwi nka KNC, yatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryakabaye ryarahinduye umusifuzi wasifuye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports. Kuri uyu wa gatandatu wa tariki 17 Gicurasi 2025, hakinwaga umunsi wa 28 wa Shampiyona aho Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports kuri sitade ya…

Read More

Minisitiri wa siporo w’u Rwanda yavuze ku byabaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports

Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, yakebuye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’imvururu zabereye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wabereye kuri sitade y’Akarere ka Bugesera ukaba uw’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ni kuri uyu wa gatandatu wa tariki 17 Gicurasi 2025, aho umukino wahagaze ku…

Read More

Abakinnyi ba Rayon Sports bazindukiye ku biro bishyuza amafaranga yabo

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports y’abagore bazindukiye ku biro by’iyi kipe biherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro , aho bari kwishyuza imishahara yabo ya mezi ane bafitiwe. Iyi kipe yamaze gusoza umwaka w’imikino, aho yatwaye igikombe cya Shampiyona y’igihigu y’u Rwanda 2024-2025, gusa bananiwe gutwara igikombe cy’Amahoro aho batsinzwe n’ikipe y’Indahangarwa ku…

Read More

Enzo Maresca yahaye umukoro ukomeye abakinnyi bakuru ba Chelsea mbere yo guhura na Man United

Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yasabye abakinnyi be bakuru kwitanga no gufata inshingano muri iyi mikino ibiri ya nyuma ya Premier League, kugira ngo ikipe ibone itike yo gukina Champions League y’umwaka utaha wa 2025/2026. Chelsea iramutse itsinze Manchester United kuri uyu mugoroba ndetse na Nottingham Forest ku cyumweru gitaha,byayiha amahirwe yo kurangiza shampiyona mu…

Read More

Arsenal yashyize hanze umwambaro izakinisha mu mwaka w’imikino utaha

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal ibarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza, yamaze kugaragaza umwambaro izakinisha mu mwaka utaha w’imikino aho ivuga ko intego yayo ari ukugaragariza abafana urukundo rw’ikipe bafana aho rwaturutse. Nkuko byagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze n’imbuga z’iyi kipe, hagarutswe ku rukundo rwimbitse abakunzi b’iyi kipe badasiba kuyigaragariza, umwambaro mushya washyizwe hanze wiganjemo amabara atukura…

Read More

Menya imikorere y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

N’ubwo u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, gifite ibiyaga, inzuzi n’imigezi biri hirya no hino, bigizwe n’amazi yifashishwa mu buryo butandukanye burimo ingendo, uburobyi, ubukerarugendo, ubushakashatsi n’ibindi, bikenera ingamba zihoraho kugira ngo bikorwe mu ituze n’umutekano.  Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board) gitangaza ko ubuso bw’igihugu bungana na kilometero…

Read More

Shampiyona igeze aho urusaku rutumvikana: Amasaha yahinduwe, igikombe kirasatira urutare!

“Iyo ibirenge bijya imbere y’umutwe, igihombo kiba ku mutima.” Mu gihe urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2024–2025 rugeze aho bita “urukiko rw’ikirenga ndetse aho urubanza rwagombye abakuru,” ibintu bikomeje guhindura isura umunsi ku wundi. Umunsi wa 28 w’iyi shampiyona uzaba ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, ariko si gusa nk’uko byari…

Read More

Umukinnyi w’Umunyarwanda yasinyiye Juventus ; inkuru Fabrizio Romano nawe yagarutseho

Ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, kuri uyu wa Gatatu wa tariki 14 Gicurasi 2025, yasinyishije Shane van Aarle myugariro ufite inkomoko mu Rwanda akaba yarakiniye abato b’Ubuholandi imukuye mu ikipe ya FC Eindhoven yo mu gihugu cy’Ubuholandi. Uyu musore afite umubyeyi w’umumama ukomoka mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, akaba…

Read More

Minisitiri Mukazayire yateye amatsiko abari i Budapest yo kuzitabira shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yakanguriye abitabirirye isiganwa ryamagare I Budapest muri Hongrie kuzitabira shampiyona y’isi y’amagare izabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka. Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Nelly Mukazayire yaganiriye n’abitabiriye irushanwa ry’isiganwa ry’amagare mu gihugu cya Hongrie, abakangurira kuzitabira irushanwa ry’isiganwa ry’amagare ku rwego rwisi rizabera mu Rwanda…

Read More