Huye : Umukobwa w’imyaka 20 yiyemereye ko yataye umwana we mu musarane
Umukobwa w’imyaka 20 utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye yemereye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ko yakoze icyaha cyo kwica umwana we wari ufite imyaka 2 y’amavuko amutaye mu musarane . Ibi byatangajwe n’urwego rw’Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Huye , aho rwemeje ko uyu mukobwa rukurikiranye yiyemereye iki cyaha cyo kwica ikibondo…