Menya byinshi ku mirongo y’umuhondo inyuranamo ishyirwa mu masangano [ explainer]
Mu mihanda yo mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ahakunze kubera umuvundo w’ibinyabiziga hatangiye gushyirwamo imirongo y’umuhondo inyuranamo izwi ku izina rya ‘Yellow Box’. Iyi mirongo iba izengurutswe n’undi murongo w’umuhondo ukoze ishusho ya Kare cyangwa urukiramende ishyirwa mu masangano y’umuhanda, igaragaza aho ikinyabiziga kitagomba guhagarara igihe cyose cyageze muri iri shusho. Iyi mirongo…